Kagame , reka kwirushya wagaragaye cyera!
Nyabuneka Nyakubahwa MWICANYI MUKURU Perezida gira wihe akabanga . Abo bose mwicaranye barakumenye baragutahuye bakubonye uko uri ! Bahererekanya amakuru, baraguseka bakumwenyurira nawe ukagirango barakumva.
Barakumenye . Ibyawe BYOSE barabimenye nuko batabikwereka . Urabaririra ngo bafungiranye amabuye y’ agaciro yawe na Tshisekedi wayibye yicaye aho? Uziko ntasoni ukigirira wazineye zose uko zakabaye wazigenje kwakundi wokabyara we !
Ukarira ngo barakorera abanyarwanda iyicarubozo muri Uganda ?! Harya iry’ iwawe ryamaganywe na HRW ( Human Rights Watch ) yaguhaye Isi ukayirukana mu Rwanda rwawe rigeze he ? Ese abo washimutiye Uganda bo hari ukiriho cyangwa uwarokotse iyica rubozo ryawe ?
Urigira intama kandi uri ikurura ukagirango ni wowe uzi kubeshya no gusuzugura ? Erega n’abandi bazi guhimana . Uravogera ukamunga ibihugu byabandi n’ abicanyi bawe bwacya ukarira ngo bakwangirije ibyawe byabanyuriraga mumihanda ?
Iyi summiti yawe y’ aba CEO yari igamije guhangana na Africa Summit yabereye Uganda utatumiwemo ntacyo yakumariye usibye kukwandagaza . Abanyacyubahiro bayitabiriye baje kwikorera networking , ibyawe ntawe ubyitayeho : ntamuntu ugirira imbabazi ikirura cyambaye uruhu rw’ intama .
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/human-rights/kagame-reka-kwirushya-wagaragaye-cyera/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/IMG-20190325-WA0014.jpg?fit=761%2C290&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/IMG-20190325-WA0014.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSOPINIONNyabuneka Nyakubahwa MWICANYI MUKURU Perezida gira wihe akabanga . Abo bose mwicaranye barakumenye baragutahuye bakubonye uko uri ! Bahererekanya amakuru, baraguseka bakumwenyurira nawe ukagirango barakumva. Barakumenye . Ibyawe BYOSE barabimenye nuko batabikwereka . Urabaririra ngo bafungiranye amabuye y' agaciro yawe na Tshisekedi wayibye yicaye aho? Uziko ntasoni...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS