Ubu Kagame n’agatsikoke bibasiye umunyemari  Rujugiro Ayabatwa Tribert ngo yashoye akayabo k’amafaranga mu bikorwa byo kurwanya Leta y’u Rwanda.

Burya kubera infashanyo cyangwa inkunga bwana Rujugiro  yatanze mu Nkotanyi kugirango zishobore kurwana urugamba niyo mpanvu Kagame afitiye ubwoba bwana Rugiro wenda amukekako ashobora gufasha abarwanya Leta ya Kagame.

Ibinyanyamakuru bikorera RPF I Kigali bimaze iminsi byibasiye  uyu munyarwanda watanze inkunga atitangiriye itama mu Nkotanyi, ubu Kagame avugako ngo  Tribert Rujugiro Ayabatwa hamwe na Dr David Himbara wahoze ari umujyanama we mu bijyanye n’Ubukungu batangiye kwifashisha itangazamakuru n’amafaranga mu kurwanya ubutegetsi bwa RPF.

Ariko RPF koko murasetsa nudafite amenyo, none amarorewa yanyu mwakoze akeneye Dr. Himbara kuyavuga? Isi yose irabazi nonese Dr. Himbara cyangwa Rujugiro bakeneye ankete(Investigation) kugirango bamenye abantu mwishe mu Rwanda na Congo?

Umuryango wabibumbye(UN) ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’America muri raporo(report) zabo zose kuva mwagera kubutegetsi ntanarimwe batavuze ukuntu mwica abantu!

Gusebya muvuga bisobanura iki? Cyangwa mwibagiwe ikinyarwanda?  Nimubanze mwunve ikindi kiganiro cyanyuze kuri BBC RADIO 4 nyuma yifatwa rya wamwicanyi wanyu Karenzi Karake niho muzamenyako ntaho muhagaze.

Perezida Kagame niwe watumaga Karenzi Karake  umunsi nawe bamutambikanye cyangwa bagatanga manda(arrest warrant) zokumufata muzavugako ari Rujugiro na Dr. Himbara? Manda(arrest warrant) zibafata mwese zatanzwe abo bagabo bombi mugisangira za divayi(wine) nt’ahantu nahamwe bahuriye nizo manda.

Ahubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nyabuneka unamura icumu niba ataribyo abanyarwanda bafite uburenganzira bwo  kwirwanaho.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSUbu Kagame n’agatsikoke bibasiye umunyemari  Rujugiro Ayabatwa Tribert ngo yashoye akayabo k’amafaranga mu bikorwa byo kurwanya Leta y’u Rwanda. Burya kubera infashanyo cyangwa inkunga bwana Rujugiro  yatanze mu Nkotanyi kugirango zishobore kurwana urugamba niyo mpanvu Kagame afitiye ubwoba bwana Rugiro wenda amukekako ashobora gufasha abarwanya Leta ya Kagame. Ibinyanyamakuru bikorera RPF...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE