Kagame ati iyo umaze kugera ku cyiza, waba ufite ikibazo uretse kikagucika
Nguwo Perezida Kagame asanga uwageze ku butegetsi aba adakwiye kuburekura, yibutsa Abanyarwanda ko aho u Rwanda rugeze ntawe ukwiye kwemera ko ubuyobozi bwahinduka.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho nyuma yo kwifatanya n’abatuye Akarere ka Kicukiro afatanya na bo mu gikorwa cy’umuganda rusange ngarukakwezi, wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2015.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati “Iyo umaze kugera ku cyiza, waba ufite ikibazo uretse kikagucika. Uwageze ku byiza ntarekura, atera intambwe igana imbere. Aho u Rwanda rugeze, ntabwo twakwemera gusubira inyuma. Gutera imbere bigomba guhinduka umuco.”
Ngibyo invugo niyo ngiro , abantu bamwe bashidikanyagako Kagame ashobora kurekura ubutegetsi nibasubize amerwe mwisaho. Iyunvire Perezida Kagame ati “Uwageze ku byiza ntarekura, ntaguma hahandi, ahubwo atera indi ntambwe.”
Ntagitangaje kubona Paul kagame avuga ayamagambo kubamuzi neza yaranzwe nokubeshya , urwango, munyangire, ubuhemu, ubwicanyi,inzika, kuburyo ubu abantu bose batangiranye FPR, wababarira ku Ntoki.
Akaba ariyo mpanvu haribenshi biyemeje kwamagana, ibikorwa bibi bya Kagame. KAGAME naruhuke uzamusimbura ubutaha niwe uzahindura urwanda ya SINGAPORE yigeze kurota. Ntaribi niyivireho atigize nka NKURUNZIZA ugiye kuvaho yoretse igihugu n’abanyagihugu.
Niba yarakoze ibyiza, ibyiza birusha ibindi n’ukuvaho mu mahoro ntazabe nka Habyarimana, cyangwa Kadafy na Mubarak ugiye gufpira muburoko. Kandi namenyeko afite umuryango utazabundabunda utorongera mubuhungiro nkimiryango yabo bayobozi maze kuvuga.
https://inyenyerinews.info/human-rights/kagame-ati-iyo-umaze-kugera-ku-cyiza-waba-ufite-ikibazo-uretse-kikagucika/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSNguwo Perezida Kagame asanga uwageze ku butegetsi aba adakwiye kuburekura, yibutsa Abanyarwanda ko aho u Rwanda rugeze ntawe ukwiye kwemera ko ubuyobozi bwahinduka. Ibi Perezida Kagame yabigarutseho nyuma yo kwifatanya n’abatuye Akarere ka Kicukiro afatanya na bo mu gikorwa cy’umuganda rusange ngarukakwezi, wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS