Iryavuzwe riratashye kwifuza kwa Kagame n’umuryango we kurakomeje, nyuma yokubona ko umwana wa Gasana atashimishijwe nokumuhisha ukuli ahisemo kumukorera ibyasabye byose kugirango yemere ko yamubyaye. Yabanje kujya kumwizihiriza impamyabushobozi muri Amerika none yamuhaditse mu mavubi bidasanzwe kandi we ubusanzwe yikiniraga indi mikino, ibi byose abikola kugirango yerekane ko murugo aramahoro ariko siko bimeze kuko umwana nuwa Gasana.

Nyuma yo gusimburwa Ian Kagame yasanze Bryan ku ntebe y'abasimbura

Ian Gasana arikumwe namwene nyina Brian Kagame

Dore banyarwanda ni mwisomere amenyo namabuye: Mu mukino wo kwibuka abahoze mu mukino w’umupira w’amaguru barimo abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi wahuje ikipe y’u Rwanda Amavubi n’ikipe ya Morocco y’abatarengeje imyaka 20 kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Gatandatu, abana b’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Brian Cyizere Kagame na Ian Kigenza Kagame bakinnye uyu mukino banigaragaza neza.

Ian Kagame yabanje mu kibuga anigaragaza neza

Ian Kagame yabanje mu kibuga anigaragaza neza

Mbere y’uko umukino utangira, Ian Kagame na bagenzi be, Savio Nshuti Dominique na kapiteni wa Morocco, Regragui Hamza basomye ubutumwa bukubiyemo impanuro zo kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside. Ubutumwa bwasomwe mu ndimi eshatu zikoreshwa mu Rwanda.

Ian Kagame na Brian Kizere Kagame bakinnye uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Ku munota wa munani w’umukino, Amavubi y’u Rwanda yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Blaise Itangishaka ku mupira yahawe na Savio Nshuti Dominique, mu gihe Morocco yishyuye iki gitego ku munota wa 43, gitsinzwe na Boussoufiane Hicham.

Ian Kagame wanabanje mu kibuga akaza gusimburwa na Udahemuka Park ku munota wa 27, yari yambaye numero 14, anigaragaza neza muri iyi minota yamaze mu kibuga.

Benshi barebye uyu mukino banyuzwe n’imikinire y’uyu musore ndetse bakavuga ko asanzwe ari umukinnyi w’uyu mukino.

Brian Kizere Kagame nawe wakinnye uyu mukino, yinjiye asimbuye mu gice cya kabiri, aho yari yambaye numero 7

Uyu mukino wanitabiriwe na madamu  Jeannette Kagame aho yari yaje kwihera ijisho uko ikipe y’ingimbi z’u Rwanda ziconga ruhago.

Umukobwa wa perezida, Ange Kagame ukunze kwitabira ibikorwa byo gushyikira ibikorwa by’Abanyarwanda na we yari yaje kureba iyi kipe yakinnyemo abavandimwe be.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije kimwe ku kindi, (Rwanda 1-1 Morocco), ku ruhande rw’Amavubi yanafunguye amazamu, igitego cyatsinzwe n’umusore Blaise Itangishaka, mu gihe ku ruhande rwa Marocco cyatsinzwe na Boussafiane Hicham watsinze yishyura.

Ku ruhande rw’ikipe ya Morocco, bavuga ko bungutse byinshi nyuma yo gusobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, baboneraho kuvuga ko bishimiye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 22 ishize nk’uko byatangajwe n’umutoza w’iyi kipe, Mark Wotte mu kiganiro yahaye Abanyamakuru.

Ian Kagame yanatanze ubutumwa mbere y'uko umukino utangira

Ian Kagame yanatanze ubutumwa mbere y’uko umukino utangira

Min.Uwacu Julienne, Mm Janette Kagame na Nzamwita Vincent Degaule barebye uyu mukino

Min.Uwacu Julienne, Mm Janette Kagame na Nzamwita Vincent Degaule barebye uyu mukino

Ange Kagame areba amavubi Under 22 mu kibuga

Ange Kagame areba amavubi Under 22 mu kibuga

Asuhuza murumuna we Brian Kagame (wa nyuma mu bicaye) wabanje ku ntebe y'abasimbura

Asuhuza murumuna we Brian Kagame (wa nyuma mu bicaye) wabanje ku ntebe y’abasimbura

Brian Kagame asaba umupira

Brian Kagame asaba umupira

Ruatahizamu Ian Kagame yakinaga nka rutahizamu

Ruatahizamu Ian Kagame yakinaga nka rutahizamu

Nubwo yakinaga nka rutahizamu, Ian Kagame yasubiraga inyuma gushaka imipira

Nubwo yakinaga nka rutahizamu, Ian Kagame yasubiraga inyuma gushaka imipira

Ian Kagame yasimbuwe ku munota wa 27

Ian Kagame yasimbuwe ku munota wa 27

Savio Nshuti watanze umupira wavuye mo igitego cy'Amavubi

Savio Nshuti watanze umupira wavuye mo igitego cy’Amavubi

Abanyarwanda bareba umukino wo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi 1994

Abanyarwanda bareba umukino wo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi 1994

Nyuma y'umukino baganira basoma ku mazi

Nyuma y’umukino baganira basoma ku mazi

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Itangishaka Blaise yafunguye amazamu ku ruhande rw’Amavubi mu minota ya mbere y’umukino, igitego cyishyuwe na Hicham Boussoufiane mbere yuko igice cya mbere kirangira.

Ian Kagame ahanganye n'umukinnyi wa MarocIan Kagame ahanganye n’umukinnyi wa Maroc

Kagame Ian yabanje mu kibuga, akina iminota 27 ya mbere mu gihe Kagame Bryan yinjiye mu kibuga asimbuye, agakina iminota 20 ya nyuma y’umukino.

Nyuma yo gusimburwa Ian Kagame yasanze Bryan ku ntebe y'abasimburaNyuma yo gusimburwa Ian Kagame yasanze Bryan ku ntebe y’abasimbura

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/IAN-BRIAN.jpg?fit=600%2C397&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/IAN-BRIAN.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSIryavuzwe riratashye kwifuza kwa Kagame n'umuryango we kurakomeje, nyuma yokubona ko umwana wa Gasana atashimishijwe nokumuhisha ukuli ahisemo kumukorera ibyasabye byose kugirango yemere ko yamubyaye. Yabanje kujya kumwizihiriza impamyabushobozi muri Amerika none yamuhaditse mu mavubi bidasanzwe kandi we ubusanzwe yikiniraga indi mikino, ibi byose abikola kugirango yerekane ko murugo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE