Jacques Bihozagara Yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo
Kuri uyu wa gatanu taliki 15/4/2016 nibwo Umurambo wa Amb.Jacques Bihozagara waguye muri Gereza ya Mpimba mu gihugu cy’Uburundi washyinguwe mu irimbi rya Rusororo aherekejwe n’abo mu muryango we ndetse n’inshuti n’abavandimwe.
Jacques Bihozagara yabaye umwe mu batangije FPR Inkotanyi. Mu 1994, FPR imaze guhagarika jenoside, Bihozagara yabaye Minisitiri wa mbere w’Urubyiruko, Umuco, Siporo n’Amashyirahamwe [MIJEMA] ndetse anaba Ambasaderi wa mbere w’ u Rwanda mu Bufaransa kuva rwongeye gufungurayo Ambasade.
Yaje kuvanwa mu mirimo yose ya Politiki asigara ari umuturage usanzwe,abanza gukorera ubucuruzi mu Rwanda nyuma asubira mu gihugu cy’Uburundi aba ariho abukomereza. Yari ahazi neza kuko niho yakuriye mbere y’uko atahuka mu Rwanda muri 1994.
N’ubwo hari hashize igihe bivugwa ko Bihozagara yasezeye mu bikorwa byose bya Politiki, mu kwezi kwa 12 umwaka ushize Leta y’Uburundi yamutaye muri yombi imushinja kuba maneko w’u Rwanda. Icyo gihe ntacyo Leta y’u Rwanda yatangaje ku mugaragaro ku ifatwa n’ifungwa rye. Yafashwe hashize hafi amezi umunani ibihugu byombi bitarebana neza kugeza nanubu.
Taliki 30/3/2016 ubwo hatangazwagwa ibyo urupfu rwe, radiyo y’abafaransa RFI, yavuze ko hari bamwe mu bari bafunganwe nawe bayihaye ubuhamya ko umunsi wo kuwa gatatu Bihozagara yapfiriyeho yari yiriwe ari muzima ameze neza. Yaje kumva ngo atameze neza ku gicamunsi bamujyana mu ivuriro rya gereza ya Mpimba aho yari afungiye nyuma y’akanya gato agezeyo abaganga bavuga ko yapfuye.
- Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Amb Amandin Rugira, abinyijije kuri twitter niwe wemeje amakuru y’urupfu rwa Jacques Bihozagara
Nyuma Leta y’Uburundi yemereye iy’u Rwanda yari yabisabye ko izayiha umurambo we. Uyu munsi nibwo yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo. Benshi mu bakurikirana Politiki bakeka ko Bihozagara yarozwe ariko abandi bakibaza uwaba afite inyungu mu rupfu rwe ku buryo yamuroga.
Abandi nabo bemeza ko imibereho mibi yahuye nayo, kuba bishoboka cyane ko yaba yarakorewe iyicarubozo n’ibindi bibabaza umubiri n’inzego z’umutekano n’iperereza mu Burundi nabyo bishobora kumufatirana n’izabukuru n’imibereho mibi ya gereza bikamuhitana.
Nta kiratangazwa ku cyaba cyaramuhitanye n’ubwo Leta y’u Rwanda yasabye iy’Uburundi kuyisobanurira iby’urupfu rwe n’ibisubizo by’ibizamini byakorewe umurambo we ngo hamenyekane icyamwishe ntibyashyizwe ahagaragara.
– See more at: http://www.umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/umurambo-wa-amb-bihozagara-washyinguwe-mu-irimbi-rya-rusororo#sthash.byOzlNSd.dpuf
https://inyenyerinews.info/human-rights/jacques-bihozagara-yashyinguwe-mu-irimbi-rya-rusororo/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/04/bih1.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/04/bih1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSKuri uyu wa gatanu taliki 15/4/2016 nibwo Umurambo wa Amb.Jacques Bihozagara waguye muri Gereza ya Mpimba mu gihugu cy’Uburundi washyinguwe mu irimbi rya Rusororo aherekejwe n’abo mu muryango we ndetse n’inshuti n’abavandimwe. Jacques Bihozagara yabaye umwe mu batangije FPR Inkotanyi. Mu 1994, FPR imaze guhagarika jenoside, Bihozagara yabaye Minisitiri wa...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS