ISHYAKA RY’IMBERAKURI RITEWE IMPUNGENGE N’UBUZIMA BWA Lt JOEL MUTABAZI NABO BAREGANWA .
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 003 P.S.IMB/014
Lt Mutabazi na Kamaradde bombi bahakana ibyaha baregwa nubwo bwose batotejwe kugeza naho babahase kwemera
Nyuma yaho Lt Joel Mutabazi ashimutiwe akavanwa mu gihugu cya Uganda ku buryo bunyuranyije n’amategeko kuwa 25 Ukwakira 2013, agafatwa agafungwa agakorerwa iyicarubozo rirenze urugero; Nyuma kandi y’ifatwa rya bamwe mu bagize umuryango we ndetse n’abandi bafungiye hamwe, ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza riramenesha abanyarwanda n’incuti z’u Rwanda ibi bikurikira : Kuva Lt Joel Mutabazi yashimutirwa mu gihugu cya Uganda kuwa25 Ukwakira 2013 agafatwa agafungwa ntiyigeze agira amahoro, ntako atagize kugira ngo yerekane ko arengana ariko ibyo Leta ya Kigali ntiyigeze ibikozwa ahubwo yakomeje kumushyiraho iterabwoba rirenze bigera naho yemera ibyaha mpimbano yari yarateguriwe mbere yuko ashimutwa, kimwe nka Lt Mutabazi abandi na bo bareganwa mu rubanza rumwe ntiborohewe kuko na bo bumvishwa ko bagomba kwemera ibyaha ndetse bakanabigereka kuri Lt Mutabazi Joel. Ubutegetsi bukimara kwizera ko abaregwa bemeye ibyaha bwihutiye kumenyesha abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga ko mu rubanza rwitiriwe Lt Mutabazi na bagenzi be Leta y’ u Rwanda izagaragaza isano riri hagati ya FDLR na RNC mu guhungabanya umutekano w’igihugu. Kuwa 29 Mutarama 2014 ubwo urubanza rwakomerezaga mu rukiko rukuru rwa gisirikare i Kanombe Leta ya Kigali yatunguwe n’icyemezo Lt Mutabazi yafashe cyo guhakana bidasubirwaho ibyaha yacuriwe avuga kandi ko atakomeza kuburana kuko nta butabera ateze guhabwa, ntibyatinze na none mugenzi we NSHIMIYIMANA Joseph na we yahise yunga murya Lt Mutabazi avuga ko atazongera kuburana. Birumvikana ko ibyo Leta yari yiteze byabaye ibindi maze si ukongera itoteza yakoreraga Lt Mutabazi isya itanzitse kuburyo aho afungiye we n’abandi bane birirwa mu mapingu bakayararana mu maboko no mu maguru,kudahabwa uburenganzira bwo gusurwa nk’izindi mfungwa ndetse n’ibindi bikorwa bibi bitabasize.Igiteye agahinda ni uburyo Leta ya Kigali yica nkana amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu yashyizeho umukono ndetse n’amategeko y’igihugu maze ikabisimbuza amabwiriza ya gisirikare aho abaregwa bose bategetswe kuzajya baburana bambaye amapingu igihe cyose. Ntagushidikanya ko mu gihe cyose bagifunzwe bazahozwa ku mapingu,byarimba akazabagirira nabi kuburwo nta nuwabura kuvuga ko bishobora kuzabaviramo gucibwa amaboko n’amaguru nk’uko byagendekeye bamwe mu banyarwanda (http://www.ireme.net/kigali-baracyacibwa-amaboko-namapingu-bambikanwa-ubugome) Ikindi kibabaje ni uburyo urubanza rwabo bakomeza kuruha igihe kirekire barusubika ; iryo subikasubika nta kindi rigamije usibye kubaheza mu munyururu kandi barengana. Twababwira ko Lt Joel Mutabazi afungiye i Kanombe mu kigo cy’abasirikare cyitwa Military Police we n’abandi bane ariko buri wese akaba afungiye mu kumba ke aho batabasha no kuba bakwishima bitewe n’uburyo hafunganye. Abandi cumi n’umwe bakaba bafungiye ku Mulindi. Ishyaka ry’Imberakuri rirashima ubutwari bwa Lt Mutabazi na mugenzi we banze kugirwa ingwate y’ibinyoma bya Leta ya Kigali, rikaba risaba ababashinja ko bakwirinda kugwa mu mutego nk’uwo Niyitegeka Augustin, Pasteri Hakizimfura Noel baguyemo wo gufatanya na Leta maze igafunga Perezida w’ishyaka Maitre NTAGANDA Bernard ; uwo mutego mutindi akaba arumwe n’uwo Maj Vital Uwumuremyi,Lt Col HABIYAREMYE Noel na NDITURENDE Tharcisse baguyemo wo gufatanya na Leta ya Kigali gufunga umuyobozi wa FDU Inkingi Madamu INGABIRE Victoire UMUHOZA. Ishyaka ry’Imberakuri kandi rirahamagarira abanyarwanda kumva ko ibibazo by’u Rwanda bigeze aho amazi arenga inkombe bakiyumvisha ko ntawe uteze kubibakemurira batabigizemo uruhare. Riboneyeho kandi umwanya wo gusaba incuti z’u Rwanda zizi ko uburenganzira bwa muntu ari ntayegayezwa kotsa igitutu Leta ya Kigali ikubahiriza uburenganzira bwa muntu maze abafunze mu buryo butemewe barimo Lt Mutabazi na bagenzi be bakabona uburenganzira bemererwa n’amategeko. Nta na rimwe iterabwoba, kwica urubozo, gukoresha ubutabera mu nyungu z’ubutegetsi bizigera bikemura ibibazo by’abanyarwanda. Kubwa PS Imberakuri. Alexis BAKUNZIBAKE Umuyobozi wungirije
https://inyenyerinews.info/human-rights/ishyaka-ryimberakuri-ritewe-impungenge-nubuzima-bwa-lt-joel-mutabazi-nabo-bareganwa/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/Mutabazi-na-Nshimiyimana-Joseph-alias-Camarade-2.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/Mutabazi-na-Nshimiyimana-Joseph-alias-Camarade-2.jpg?resize=110%2C110&ssl=1HUMAN RIGHTSITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 003 P.S.IMB/014 Lt Mutabazi na Kamaradde bombi bahakana ibyaha baregwa nubwo bwose batotejwe kugeza naho babahase kwemera Nyuma yaho Lt Joel Mutabazi ashimutiwe akavanwa mu gihugu cya Uganda ku buryo bunyuranyije n’amategeko kuwa 25 Ukwakira 2013, agafatwa agafungwa agakorerwa iyicarubozo rirenze urugero; Nyuma kandi y’ifatwa rya bamwe...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS