Intore Rutsinzi ntiramenya ko nta kinimba kuryoha kibyimywe n’umuntu umwe.
Mu gihe mu Bwongereza intore zahagurutse zikaba ziri gutegura umwiherero z’intore zose zo mu bihugu by’I Burayi bizabera mu mujyi wa Conventry ku italiki ya 8 niya 9 Nyakanga, hari intore yitwa Claude Rutsinzi ikomejwe kwigizwayo muri iyo mirimo, no mu bindi bikorwa, ndetse n’amanama y’intore ubu ziyobowe na Egide Ruhashya.
Uwo Rutsinzi yigeze kuba umuyobozi w’intore kugeza igihe cye kirangiye arasimburwa.
Igitangaje ariko ni uko iyo byakomeye, Intore zigomba kuvugira inshyaka ryazo muri media, bose bamwirukiraho ngo ariwe ajya kuvuga, ngo ajye gusonanura, kuko mubayobozi ubu intore zifite nawe ubishoboye.
Rutsinzi aherutse kugaragara muri television VOA ahanganye na Kayumba Nyamwasa, hari n’ahandi henshi hagaragara kuri internet yirirwa avugira RPF.
Ababikurikirana hafi bibaza icyo Rutsinzi akimara muri RPF, ingufu yirirwa ashyiramo nta muntu uzitayeho, kandi bagakomeza kumushyira kuruhande adandi bamunena.
Intore Rutsinzi ntiramenya ko nta kinimba kuryoha kibyimwe n’umuntu umwe. Biragaragara ko yanze kumwe ko agatebe yakagezeho. Niba atazi ibyo aribyo yakwegera Rosa Kabuye na James Musoni bakamusobanurira.
Marthe Kayijamahe – Coventry
https://inyenyerinews.info/human-rights/intore-rutsinzi-ntiramenya-ko-nta-kinimba-kuryoha-kibyimywe-numuntu-umwe/HUMAN RIGHTSOPINIONPOLITICS Mu gihe mu Bwongereza intore zahagurutse zikaba ziri gutegura umwiherero z’intore zose zo mu bihugu by’I Burayi bizabera mu mujyi wa Conventry ku italiki ya 8 niya 9 Nyakanga, hari intore yitwa Claude Rutsinzi ikomejwe kwigizwayo muri iyo mirimo, no mu bindi bikorwa, ndetse n’amanama y’intore ubu ziyobowe na...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS