Ubwo Perezida Madamu Samba-Panza yasohokaga mu Nteko Ishinga Amategeko akimara gutorwa (Ifoto/Twitter/MINADEF)

 

Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu gihugu cya Centre Afrique nizo zirindiye umutekano umukuru w’igihugu mushya Madame Catherine Samba-Panza watowe k’umunsi w’ejo hashize.
Madame Samba-Panza wari usanzwe ayobora umurwa mukuru wa Bangui; yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko y’agateganyo y’icyo gihugu ku majwi 75 kuri 53 yagizwe n’uwamuguye mu ntege, Desire Kolingba, umuhungu w’uwigeze kuba Perezida w’igihugu, Andre Kolingba.
Muri aya matora hakaba haratowe abayobozi 8 bose hamwe bagomba kuyobora igihe cy’inzibacyuho nyuma y’uko Michel Djotodia akurikiwe k’ubutegetsi kuko yananiwe gusubiza ibintu mu buryo nyuma y’aho umutwe w’inyeshyamba abereye umuyobozi za Seleka zifatiye igihugu kuva muri 2012.
Ingabo z’u Rwanda zikaba zaratangiye kugera muri Centre Afrique kuva ku wa 16 z’uku kwezi aho mu minsi 20 zizaba zigezeyo ari 850. Ubu butumwa bukaba bwariswe MISCA (La Mission Internationale de Soutien à la Centrafrique).
Ingabo z’u Rwanda nizo zirinze urugo rwa Perezida wa Centre Afrique   (Ifoto/MINADEF)
Zagiye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni aho zahawe inshingano zo kurindira umutekano abaturage, kugarura umutekano no gusubiza ibintu ku murongo, guhosha imvururu n’intambara no gusubizaho ubutegetsi bwa Leta, gufasha kuvugurura no gusana igisirakare cy’igihugu n’inzego z’umutekano no gushyiraho uburyo bunoze bwo kugoboka abaturage bari mu kaga n’amakuba ndetse zikaba zemerewe gukoresha imbaraga mu gihe bibaye ngombwa kuko zigengwa  n’umutwe wa VII w’amasezerano y’amahoro ya Loni (RDF’s peacekeepers will operate under Chapter VII of the United Nations Charter).
Televiziyo ya EURO-NEWS yatangaje ko igihugu cy’u Bufaransa gifiteyo ingabo zisaga 1,600 ariko zikaba zarananiwe guhagarika ubwicanyi  bumaze guhitana abantu barenga ibihumbi 2 muri iki gihugu cyakoronijwe n’u Bufaransa ariko kikaba kitarigeze kigira amahoro kuva mu myaka 50 kimaze kibonye ubwigenge.
Ubwo Perezida yinjiraga mu rugo rwe yari aherekejwe n’ingabo z’u Rwanda (Ifoto/Twitter/Minadef)
Perezida  Catherine Samba-Panza w’imyaka 59 niwe mu Perezida ugiyeho binyuze mu matora akaba n’umugore wa mbere ugiye kuyobora icyo gihugu; akaba yitezweho kuzana imiyoborere izarangiza ubwicanyi  burimo gukorwa n’umutwe w’Abakristu witwa Anti-Baraka hamwe n’uw’Abayisilamu witwa Seleka aho bigeze ko barya imibiri y’abantu nyuma yo kumara kubicisha imipanga, amacumu n’izindi ntwaro gakondo kandi ibyo byose bikaba biri gukorwa umuryango mpuzamahanga ubireba.
Mu ijambo rye rya mbere yafashe akimara gutorwa arinzwe n’ingabo z’u Rwanda (RDF), Catherine Samba  yise abo barwanyi “abana be” ndetse abahamagarira gushyira ibirwanisho hasi bagashakira umuti w’ibibazo byabo banyuze inzira y’ibiganiro.
Ingabo z’u Rwanda aho zoherejwe hose kubungabunga amahoro n’umutekano, zakomeje  gushimirwa akazi keza zikora, ikinyabupfura kiziranga, ibikorwa bitandukanye birimo: kubakira abaturage  amashuri, umuganda n’ibindi
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/ingabo-z-u-rwanda-nizo-zirindiye-umutekano-perezida-wa-centre-afrique_52debea0aa987_l643_h643.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/ingabo-z-u-rwanda-nizo-zirindiye-umutekano-perezida-wa-centre-afrique_52debea0aa987_l643_h643.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSUbwo Perezida Madamu Samba-Panza yasohokaga mu Nteko Ishinga Amategeko akimara gutorwa (Ifoto/Twitter/MINADEF)   Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri mu butumwa bw’amahoro bw'Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe mu gihugu cya Centre Afrique nizo zirindiye umutekano umukuru w’igihugu mushya Madame Catherine Samba-Panza watowe k’umunsi w’ejo hashize. Madame Samba-Panza wari usanzwe ayobora umurwa mukuru wa Bangui; yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE