Zimwe mu ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Afrique ziri mu bashinzwe umutekano wa Nyirubutungane umushumba wa kiliziya kw’Isi Papa Francis uri mu ruzinduko muri iki gihugu.

Ibi bije bikurikira umutekano muke wakunze kuranga iki gihugu, aho kuva mu mwaka wa 2013, iki gihugu cyakunze kugarizwa n’ubwicanyi bushingiye ku ntambara iri hagati y’umutwe w’abayisilamu (Balaka) n’umutwe w’abakristu (Anti-Balaka).

Ni muri urwo rwego umutekano wakajijwe hongerwa ingabo n’abapolisi zigomba kubungabunga umutekano mu mujyi wa Bangui. Uretse ingabo za UN zirimo ingabo z’u Rwanda n’iz’Abafaransa zikorera mu gihugu cya Centre Africa, hari izindi ngabo zaturutse mu bihugu nka Misiri, Mauritania, Senegal, na Ivory Cost zirigufasha mu gucunga umutekano wa Papa.

Igipolisi cya Centre Africa cyateguye abandi bantu bagera ku 2500 nabo barigufasha abapolisi gucunga umutekano wa Papa Francis. Hari ndetse na Special Forces guturuka muri New York. Papa we ubwe azaba akikijwe n’abarinzi badasanzwe (20 bodyguards) baturutse i Vatican kwa Papa.

Papa Francis kandi biteganyijwe ko azasura umusigiti uri mu mujyi wa Bangui nubwo umutekano w’aho ukemangwa kubera aya makimbirane ari hagati y’abakristu n’abayisilamu.

Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika kw’Isi, agiye muri iki gihugu nyuma yo kuva muri Kenya na Uganda.

– See more at: http://www.umuryango.rw/amakuru/Mu-Rwanda/Umutekano-23/article/ingabo-z-u-rwanda-mu-zirinze-umutekano-wa-papa-francis-muri-car#sthash.y6OH0gCE.dpuf