Indiri ya y’abana bo mu muhanda mu Mujyi wa Kigali rwagati (amafoto)
Bitewe n’isuku idasanzwe iba mu Mujyi wa Kigali rwagati, abenshi bibwira ko abana bo mu muhanda badashobora kubona ahantu bagira indiri, cyane ko ibyabo byose biba bigizwe n’umwanda.
Gusa hari indiri yabo iba munsi y’Inyubako y’ubucuruzi (UTC) bakunze kwita kwa Rujugiro hafi ya Rond Point y’ibanze iteganye n’ahahoze Centre Culturel Franco-Rwandais.
Iyi ndiri ibamo abana bagera kuri 15. Bamwe mu baba muri iyi ndiri /Ingangi nk’uko bayita, baganiriye na IGIHE bemeza ko nubwo nta bantu benshi basanzwe babizi bahabaye igihe gisaga imyaka ibiri, ndetse ko nta n’icyo habatwaye nubwo baharara hakaba n’ubwiherero bwabo.
Mfuranzima Yannick w’imyaka 16 uvuga ko yabaye Mayibobo kubera kwanga gukomeza kureba uko nyina asambana n’abagabo batandukanye batari se.
Bamwe muri bo bemeza ko babonye ababyeyi babarera bakabarihira amashuri bareka kuba ku muhanda kuko nabyo babiterwa n’imibereho mibi banyuzemo.