Umunyarwandakazi Gigh Françoise Indamutsa w’imyaka 23 agiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya “Best Model World” azabera muri Bulgarie, mu murwa mukuru witwa Sofia, amarushanwa azatangira ku itariki ya 07 Ukuboza 2013.

Gigh Françoise Indamutsa mu gutangira uyu mwuga wo kumurika imideli yawutangiriye mu nzu y’imideli yitwa « Sandra » i Liège mu Bubiligi, nyuma yaje kujya mu marushanwa yatumye amenyekana « Miss Supranational Rwanda », na « Best Model for Belgium » aho hose agenda ajya mu myanya ya mbere ku rwego rw’igihugu mu Bubiligi mu mwaka wa 2012.

Yaje no gukorana n’abanyamideli batandukanye mu Burayi, ubu nk’uko yabitangarije IGIHE akaba yaratumiwe guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya « Best Model World » azabera muri Bulgarie.

Gigh Françoise Indamutsa

Gigh Françoise Indamutsa avuga ko azakora ibishoboka mu guheshe ishema u Rwanda muri ayo marushanwa.

Akaba asaba abazabishobora bose inkunga yo kumushyigikira bamutora, kumuha ijwi ngo ujya kuri « Fanpage » ye ugakanda kuri Like kuri facebook ku izina rya « Gigh Françoise Indamutsa » no kuri Twitter : Gigh Françoise I.@gigh05.

Indamutsa avuga ko kumurika imideli bikorwa neza iyo ufite abagushyigikiye, kandi nawe ukabahesha ishema.

Indamutsa azerekeza muri Bulgarie ku i tariki 1 Ukuboza 2013. <mgi50573|center>

Gigh Françoise Indamutsa, uwa 4 uturutse imbere

source:igihe.com
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/gigh_francoise_indamutsa-2001f.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/11/gigh_francoise_indamutsa-2001f.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSUmunyarwandakazi Gigh Françoise Indamutsa w’imyaka 23 agiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya “Best Model World” azabera muri Bulgarie, mu murwa mukuru witwa Sofia, amarushanwa azatangira ku itariki ya 07 Ukuboza 2013. Gigh Françoise Indamutsa mu gutangira uyu mwuga wo kumurika imideli yawutangiriye mu nzu y’imideli yitwa « Sandra » i Liège mu Bubiligi, nyuma...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE