Abantu batatu nibo byemejwe ko bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, inangiza inzu 776 mu Mujyi wa Kigali n’izindi 29 mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Nyuma y’iyi mvura yaguye kugeza mu masaha y’ijoro, Minisiteri Ishinzwe Impunzi no kurwanya Ibiza, Midimar, kuri iki Cyumweru yazindukiye mu bikorwa byo kubarura ibyangijwe n’iyi mvura no kureba abakeneye ubufasha bw’ihutirwa.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabazi no gusana ibyangijwe n’ibiza muri Midimar, Philippe Habinshuti, yabwiye abanyamakuru ko abantu batatu aribo bamenyekanye ko bitabye Imana, n’inzu 805 zikangirika mu Mujyi wa Kigali n’Akarere ka Kamonyi.

Yagize ati “Mu Mujyi wa Kigali hangiritse inzu zigera kuri 776, zirimo 704 muri Nyarugenge na 74 muri Kicukiro. Mu murenge wa Nyarugenge hangiritse inzu 298, mu wa Nyakabanda hangirika 120, mu murenge wa Nyamirambo ni 51, uwa Rwezamenya ni 121, umurenge wa Kigali ni 25, uwa Kanyinya ni 15, Kimisagara ni 11 naho mu wa Gitega ni 62.”

Akomeza agira ati “Muri Kicukiro, umurenge wa Kigarama hangiritse 70, Kicukiro ni imwe na Gikondo ni imwe. Hangiritse ipoto y‘amashanyarazi, Ruhurura ya Mpazi nayo yangiritse, hari umuhanda w’amabuye wa Ntaraga wangiritse, hari n’ibyumba by’amashuri 10 byangiritse mu mashuri atatu atandukanye. Mu Karere ka Kamonyi hangiritse inzu 29, mu tundi turere nta kibazo cyabayemo.”

Habinshuti yavuze ko abitabye Imana ari uwagwiriwe n’inzu, uwatwawe n’amazi n’umukecuru wo muri Nyarugenge wari ufite ikibazo cy’umutima, inkuba yakubita ugahita uhagarara.

Yavuze ko MIDIMAR ikomeje gusuzuma ibibazo by’abahuye n’ibyago ngo bahabwe ubufasha bw’ibanze, kuko harimo abaraye hanze inzu zabo zaguye, cyangwa abatasigaranye ikintu na kimwe kuko ibyo bari bafite amazi yabitwaye.

Ikigo cyigihugu gishinzwe ingufu, REG, nacyo cyatangaje ko bitewe n’imvura irimo umuyaga mwinshi, uduce tunyuranye two muri Nyarugenge nka Rwampara, Munanira, Cyivugiza n’utundi twaraye tugize ikibazo cyo kubura amashanyarazi.

Mu itangazo cyashyize ahagaragara cyagize kiti “Kubera imirimo yo gusana imiyoboro yaguye no gusubiza umuriro mu mazu y’abafatabuguzi, twaraye dukuyemo umuriro mu utwo duce. Mwihangane.”

Ishuri rya Kabusunzu ryasakambutse

Ibikorwaremezo birimo imihanda byangiritse muri Kimisagara

Umuhanda ugana Kabusunzu wasenyutse

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/imvura.jpg?fit=768%2C768&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/imvura.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICS  Abantu batatu nibo byemejwe ko bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, inangiza inzu 776 mu Mujyi wa Kigali n’izindi 29 mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Nyuma y’iyi mvura yaguye kugeza mu masaha y’ijoro, Minisiteri Ishinzwe Impunzi no kurwanya Ibiza, Midimar, kuri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE