Ikigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere kiratabariza Akarere ka Gasabo
Akarere ka Gasabo kamaze amezi agera kuri atanu katagira noteri w’ubutaka, nyuma y’uko uwari ushinzwe iyi mirimo yeguye muri Gashyantare 2014.
Umubitsi wungirije w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Amajyaruguru, Munyangaju Damascene, aherutse kubwira abanyamakuru ko ikibazo cya noteri gikomeye mu Karere ka Gasabo kurusha mu tundi turere.
Muri gahunda yo kwimakaza gutanga serivisi nziza zijyanye n’ubutaka, ngo byagaragaye ko abaturage baba bakeneye ibyangombwa by’ubutaka mu karere ka Gasabo batabona ababafasha.
Munyangaju yagize ati « Muri iki cyumweru twagerageje gufasha abaturage ariko twarinze tugera ku munsi wa nyuma abaturage bashaka noteri ubafasha bakiri benshi cyane. »
Muri rusange ikibazo gikomeye mu gutanga ibyangombwa by’ubutaka ngo ni ibura rya ba noteri kuko bibera ku biro by’uturere gusa.
Iyo ugiye ku biro by’Akarere ka Gasabo, uhasanga abaturage benshi batonze imirongo baje gushaka noteri ; mu gihe abandi bajya gushakira serivisi za noteri ku tundi turere.
Umuturage twasanze ku biro bya noteri w’Akarere ka Kicukiro aturutse mu Murenge wa Kinyinya wo mu Karere ka Gasabo, yavuze ko nta cyizere ushobora kugira cyo kuza umunsi umwe ngo ubone icyangombwa cyari kikuzanye.
Tuyisenge Philbert yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati : « Isaha yose wagerera ku karere usanga abantu ari benshi cyane baje gushaka noteri uyu munsi ugasubira mu rugo ejo bikaba uko n’ibibazo. »
Ibi bishingira ku kuba ba noteri b’utundi turere, iyo batanga serivisi, bahera ku baturage batwo, babarangiza bakabona gukorera abaturutse muri Gasabo.
Hagati aho ariko umuyobozi w’akarere ka Gasabo aravuga ko uku kwezi (Nyakanga 2014) kuzarangira noteri yamaze kuboneka.
Ndizeye Willy yatangarije iki kinyamakuru ko, “Twari kuba twaramubonye ariko ibikorwa byo gushaka abakozi bashya Minisiteri y’abakozi ba Leta yari yabihagaritse gusa twongeye kubasaba ko batureka tugashaka undi, ”
Ndizeye yakomeje agira ati, “dufite icyizere ko tuzamubona uku kwezi kutararangira.”
Uyu muyobozi ubwo twavuganaga, yavuze ko arimo gufasha abaje bakeneye noteri.
Gasabo idafite noteri w’Ubutaka ninayo usangamo ibibazo byinshi byerekeye ubutaka.
Ahanini abayobozi bavuga ko biterwa n’ubunini bw’aka Karere ndetse n’abagatuye. Gasabo igize 62% by’ubuso bwose bw’Umujyi wa Kigali.