Ikibyimba cyaturitse none leta y’urwanda irarwana no kongera kugiterateranya!
Ikibyimba cyaturitse none leta y’urwanda irarwana no kongera kugiterateranya!
Inkoni , cachots n’ itoteza bimereye nabi ikitwa urubyiruko ubu mugihugu.
Barashaka kutujya mumutwe bakatuvanamo Sankara kungufu.
Leta y’ urwanda irarushywa nubusa kuko ibeshya abayizi !
Ninde munyarwanda utarambiwe amabi ya FPR ya Kagame?
Ninde munyarwanda utarambiwe guhorana ubwoba?
Ninde muyobozi muri bariya utari “Afande turashize”?
Ninde utazi ko leta yahinduye jenoside igikangisho?
Ninde uzavuga ko atari igisebo kugihugu kubona u Rwanda rusabwa kujya gucunga umutekano mumahanga ariko iwacu haduha umutekano ufifitse, utagira ubwisanzure?
Abo muri izo ngirwa inzego zumutekano barakubita baturage ku inyungu zande?
Baraharanira uburenganzira b’abanyarwanda cyangwa bararwana no kugumishaho ingoma abanyarwanda barambiwe?
Icyo batazi ni uko izo nkoni abo zikubitwa bibongerera imbaraga , bibongerera umujinya bafitiye iyi ngoma mpotozi .
N’abashyigikiye Nelson Mandela nti bakubiswe nkye!
Ukuri ni ukuri kabone niyo wakubita umuntu ukamugira inyama ntibihindura uko kuri umuziza!
Ntabwo urwanda ruzahora rutegekeshwa ubwoko runaka ngo bishoboke.
Ikibazo cy’amoko cyuhagijwe amaraso ahagije !
Nta leta y’abahutu tuzemera !
Nta leta y’abatutsi tuzemera !
Nta leta y’ abatwa tuzemera !
Imyaka abanyarwanda tumaze duhahamurwa n’abantu baza bakigira ibigirwamana , bakatwiba uburenganzira bwacu nk’abanyagihugu, igomba kurangira hagashyirwa imbere uburenganzira bw’ ikiremwa muntu.
Nta majyambere yanyu nta iterambere ryanyu!
Twe nkabanyarwanda turashaka AMAHORO NYAYO.
Ubwicanyi n’utindi bwa FPR ya Chairman Kagame n’umuryango mugari we bugomba gusezererwa hakimikwa itegeko riharanira AMAHORO y’ umunyarwanda .
Christine Muhirwa