Abana baryamye ku makarito i Remera mu Giporoso
Muri iyi minsi mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali usanga ikibazo cy’abana bato bagenda bazerera mu mihanda kigenda kiyongera aho usanga babayeho mu buzima budakwiye umwana w’Umunyarwanda. 
Benshi birirwa bazenguruka mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali basabiriza, bwakwira bagasasa amakarito bakiyorosa imifuka bukabakeraho aho bakunze kwita “ingangi”(aho barara).
Aganira n’Izuba Rirashe umwana wanze kwivuga izina twasanze i Remera ku Kisimenti,  yavuze ko impamvu imutera kwibera ku muhanda ari uko ababyeyi be bamufataga nabi ntibamuhe ibyo kurya. Yakomeje avuga ko iwabo nta n’ubushobozi bafite ngo kuko hari igihe banaburaraga.
Undi mwana   yemeza ko iwabo hahoraga intonganya za hato na hato bituma ahava yigira kwibera mu buzima ahamya ko buruta ubwo iwabo.
Umubyeyi (w’umugore) twaganiriye utifuje ko izina rye ritangazwa, yavuze ko bamwe mu babyeyi bataye inshingano yabo yo kurera.
Yakomeje avuga ibibazo by’amakimbirane mu miryango nabyo bituma abana bava iwabo bakerekeza mu mihanda.
Aganira n’Izuba Rirashe,  Umuhire Christiane, Umuyobozi muri Minisiteri   y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ufite uburenganzira bw’umwana mu nshingano, yemeje ko ikibazo cy’abana bazerera mu mihanda gihari avuga ko Minisiteri yafashe ingamba zikomeye zo kugihashya.
Yagize ati”tumaze igihe duhugura abantu batandukanye bo mu nzego zinyuranye kugira ngo ikibazo cya bariya bana gikemuke”.
Yakomeje avuga ko ari inshingano ya buri wese kwita ku mwana, umwana agafatwa nk’uw’umuryango nk’uko byahozeho.
Yavuze kandi ko muri buri Mudugudu hagiye gushyirwaho itsinda ry’abaturage ryiswe “Inshuti z’umuryango” rikazajya rimenya imibereho y’ umwana wese uba mu mudugudu ndetse rikazajya ritanga raporo mu nzego z’utugari, imirenge n’uturere. Ibi bikazatuma hamenyekana ahari ibibazo hagafatwa n’ingamba zo kubikemura.
Mu gihe Leta y’u Rwanda ihora iharanira ko umwana w’Umunyarwanda yagira ubuzima bwiza hirindwa icyamuhungabanya ntibibuza ko ababayeho nabi bakomeje kwiyongera
Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSAbana baryamye ku makarito i Remera mu Giporoso Muri iyi minsi mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali usanga ikibazo cy’abana bato bagenda bazerera mu mihanda kigenda kiyongera aho usanga babayeho mu buzima budakwiye umwana w’Umunyarwanda.  Benshi birirwa bazenguruka mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali basabiriza, bwakwira bagasasa amakarito bakiyorosa imifuka...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE