Igisirikare cya Uganda kiryamiye amajanja ku mupaka wa Congo kikanga ibitero bikomeye bya ADF
Igisirikare cya Uganda kiryamiye amajanja ku mupaka wa Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ahoherejwe ibikoresho bya gisirikare n’abasirikare b’intyoza mu bice byegereye umupaka mu rwego rwo kwitegura igitero gikomeye ngo gishobora kugabwa n’umutwe wa ADF ukorera muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa kane nibwo inzego z’ubutasi zatangiye kubona amakuru y’uko abayobozi b’umutwe wa ADF bari barimo baragaruka mu bwihisho bwabo mu bice byiganjemo ishyamba bya Ituri bajya mu birindiro byabo bikomeye ahitwa Isale na Beni.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Lt. Col. Paddy Ankunda ntiyigeze aboneka ngo agire icyo atangaza nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga, ariko akaba ngo yari aherutse gushimangira ko Uganda ifite ubushobozi bwo kurinda ubusugire bwayo.
Umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen. Kale Kayihura nawe aherutse gutangaza ko ubwicanyi bumaze iminsi bwibasira abayobozi mu idini ya Islam bukorwa n’umutwe wa ADF mu rwego rwo gutegura ubundi bwicanyi mu gihugu.
Amakuru yizewe aturuka mu nzego zo hejuru z’umutekano, aravuga ko hafi y’umupaka wa Uganda na Congo hari abasirikare ba Special Forces baryamiye amajanja biteguye gukoma mu nkokora igitero cyose cya ADF cyaturuka muri Congo.
“Turashaka ko bumva ku mujinya wacu. Bamaze iminsi bategura abarwanyi, begeranya intwaro ndetse banashinga ibirindiro I Mwalika haherutse kuraswa na FARDC. Barashaka guteza umutekano muke aho hantu ari nako bakora ubwicanyi mu gihugu imbere”. uwo ni umwe mu basirikare ba Uganda utifuje ko amazina ye atangazwa.
- Ibimodoka bya gisirikare bya UPDF byoherejwe hafi y’umupaka na Congo
Yanahishuye ko hari abakomando batojwe biruseho n’abashinzwe iperereza bamaze iminsi bahabwa amabwiriza yo kuba maso kuko ngo ADF ishobora kugaba ibitero ku butaka bwa Uganda mu byumweru biza cyangwa amezi mu rwego rwo gushaka kuburizamo amatora ari imbere.
Amakuru akomeza avuga ko ADF niramuka yibeshye ikagaba igitero ku butaka bwa Uganda bazayirwanya ndetse bakanayikurikirana kugeza aho yaturutse. Ngo ntago bizarangirira aho. Ni ikibazo kigiye kwitabwaho kikavira mu nzira rimwe kandi ngo igisirikare kiriteguye bihagije.
Ngo ADF igaba igitero cyayo cya mbere iturutse mu gace ka Rwenzori mu 1996, inzego z’iperereza za Uganda ntago zari zizi ko uyu mutwe ubaho ndetse unagamije gushyiraho umuperezida w’umusilamu muri Uganda.
Muri icyo gitondo abaturage babyutse bahunga Kasese na Bundibugyo bavugaga ko adui (Umwanzi) ari mwinshi. Nyuma y’isengesho rigufi mu musigiti, ADF yahise itangiza ku mugaragaro igitero cyageze Kamwenge, Ibanda, Kabarole ndetse no mu mijyi ihegereye nk’uko umwe mu ngabo za Uganda warwanye na ADF icyo gihe abyibuka.
Nyuma y’uko abasirikare ba UPDF barenga 10 bari bamaze kwicirwa muri iyo mirwano, hashyizweho brigade idasanzwe yari iyobowe na Gen James Kazini, umuhuzabikorwa wayo ari Gen Salim Saleh, ngo ihangane na ADF.
Icyo gihe ADF yakubiswe inshuro, abacitse ku icumu bahunga basubira muri repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Kuva icyo gihe bakaba barimo barisuganya ari nako bacishamo bagahangana n’igisirikare cya Congo.