Abantu basaga 2200 bishwe n’umutingito mu gihugu cya Nepal muri Mata uyu mwaka (Ifoto/Interineti)
Abana babiri ni bo bakomeretse ubwo bagwirwaga n’igikuta mu karere ka Rusizi ubwo habaga umutingito ubugira kabiri mu ijoro rishyira uyu wa gatanu tariki 7 Kanama 2015.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi amaze kubwira Izuba Rirashe ko nta bintu bikomeye wangije, uretse abana bagwiriwe n’inzu mu Murenge wa Gihundwe, bajyanwa ku kigo nderabuzima cyaho.
Frederic Harerimana yagize ati “Ikibambasi ni cyo cyangwiriye aba bana ariko ntabwo bakomeretse cyane, indi nzu y’urusengero rw’abamethodiste na yo yangiritse kuko igikuta cyayo cyaguye.”
Mu karere ka Nyamasheke na ho Umuyobozi w’aka karere KAMALI Aimé Fabien, yabwiye iki kinyamakuru ko “Imana yaturinze nta muntu wakomeretse, gusa hari igikoresho gitanga amashanyarazi cyangiritse bituma abura, ariko ikigo gishinzwe amashanyarazi cyahise kigisimbuza vuba.”
Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza (MIDIMAR) yo imaze gutangaza ko barimo gukusanya amakuru ngo bamenye ibyo uyu mutingito wangije byose.
Ntawukuriryayo Frederic ushinzwe gutanga amakuru muri iyi miniteri, yavuze ko amakuru bafite ari uko hari amazu amwe yangiritse mu karere ka Rutsiro, Nyamasheke, Rubavu na Rusizi.
Aravuga ko barimo gushyira hamwe amakuru yose kuri iki kibazo ku buryo ari butangazwe mu masaha ari imbere.
Uyu mutingito wari uri ku gipimo cya 6,5 nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Ubushakashatsi cy’Abanyamerika cyitwa US Geological Survey, wumvikanye mu Rwanda n’i Bukavu muri Kongo.
Mu mwaka wa 2008 umutingito ukomeye wari wibasiye Akarere ka Rusizi, ku buryo n’bitaro bya Bushenge byangiritse cyane.
Uwo mutingito wahitanye abantu bagera kuri 38, usenya ibikorwa bitandukanye birimo za Kiliziya, insengero, amashuri, amazu y’abaturage, ndetse wasigiye abatari bake ibikomere.