Ifoto y’ umunsi
Iyaba ababyeyi bose mu Rwanda bashoboraga kwifotozanya n’abana babo , nabo bagaseka bakishima nk’ uku , iki cyaba ari igihe cyiza cyo guterwa ishema no kuba umunyarwanda.
Iyaba ababyeyi batararaga amajoro bahangayikiye abana babo bashimuswe, bafunzwe cyangwa bishwe.
Iyaba imiryango yatandukanyijwe kungufu n’ ibyaha bihimbiwe uwanze guhemuka akibasirwa, ababyeyi bakagwa kugasi , abana bagatatana , bagatakarira mumahanga …
Iyaba impinduka yaheraga mubabyeyi , murukundo rwa kibyeyi , mumpuhwe za kibyeyi…
Iyaba abana bose babaga bamwe , umwana wundi ntabishye inkonda , umwana wundi ntabure umubyeyi we ngo imyaka ibe ingahe afunzwe arengana.
Iyaba u Rwanda rwongeraga kuba urw’ababyeyi.
Christine Muhirwa