ICGLR yaba isaba inama idasanzwe hagati y’u Rwanda na Congo
Nyuma yo kurasana kwabayeho mu minsi ishize hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ku mupaka wo mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Rwanda, raporo y’itsinda ry’ingabo zihuriweho n’ibihugu 11 byo mu karere k’ibiyaga bigari yasabye ko ibihugu byombi byahita bihura byihutirwa bigakemura ikibazo cy’imipaka.
Ibiro ntangazamakuru by’Abongereza BBC biravuga ko byabonye kuri iyi raporo, bikemeza ko mu bihugu 11 bigize iri huriro rishinzwe gukemura impaka zo ku mipaka ryakoze iri suzuma, ngo u Rwanda nirwo rwonyine rutayisinyeho.
Ku kibazo cy’umupaka, ku musozo w’iyi raporo hagaragaraho ifoto ya “Google Maps” igaragaza ko udusozi twa Kanyesheja ya mbere n’iya kabiri imirwano yabereyeho biri ku butaka bwa DRC, n’ubwo u Rwanda rwo rwemeza ko Kanyesheja ya kabiri ibarizwa ku butaka bw’u Rwanda.
Kubijyanye n’abasirikare batanu ba DRC bapfuye, iyi raporo ivuga ko bane muri bo bari bafite ibikomere bigaragara ku gahanga bigaragara ko byatewe n’amasasu barashwe mu mutwe.
Abakoze iyi raporo ariko banasaba ko habaho isuzuma ryimbitse rya Autopsie kuko ngo bishoboka no kuba baranizwe cyangwa barishwe mu bundi buryo.
Iyi raporo BBC ivuga ko yabonye ivuga ko u Rwanda rwisobanuye ruvuga ko abasirikare bapfuye barashwe binjiye ku butaka bw’u Rwanda (embuscade) gusa ngo iyo raporo ikavuga ko nta bimenyetso yabonye ko aho babasanze ariho koko barasiwe.
Leta ya Congo yo yo yareze ingabo z’u Rwanda ko aba bavuga bapfuye mu mirwano ngo ahubwo bafashwe bakicwa, gusa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda mu cyumweru gishize ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru yongeye kwemeza ko abo basirikare ba Congo barenze umupaka w’igihugu cyabo babasaba gusubirayo bakanga, imirwano itangira ityo.
Ni kenshi u Rwanda rwagiye rufata abasirikare ba DRC rukabasubiza mu gihugu cyabo ari bazima. Mu mezi icumi ashize u Rwanda rwasubije Congo abasirikare barenga 16.
Iyo raporo BBC ivug ako yabonye isaba ko impande zombi zahagarika gushyira abasirikare ku dusozi twa Kanyesheja ya kabiri mu gihe ibibazo bitarakemuka burundu.
Iyo raporo ngo isaba kandi ko hahita habaho inama yihutirwa hagati y’u Rwanda na DRC kugira ngo bakemura ibibazo by’imipaka n’ubwo ngo bitoroshye mu gihe impande zombi zitabona ikibazo kimwe.
U Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yatangije gahunda yo gushyira ibimenyetso bigaragara ku mipaka iruhuza n’ibindi bihugu, ku mupaka na DRC hari igice kinini cy’amazi (Kivu) n’ibirunga, ku gice cyo munsi y’ikirunga cya Nyiragongo akaba ari naho imirwano yabereye.
Twagerageje kuvugana na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ku mpamvu zatumye badasinya iyo raporo nk’uko BBC ibivuga ariko ntibiradukundira.
Ntabwo ku mugaragaro ingabo zashyizweho n’ibihugu bigize ICGLR zigenzura imipaka ziratangaza ku mugaragaro iyi raporo BBC ivuga ko yabonye.
UMUSEKE.RW
https://inyenyerinews.info/human-rights/icglr-yaba-isaba-inama-idasanzwe-hagati-yu-rwanda-na-congo/AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSNyuma yo kurasana kwabayeho mu minsi ishize hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ku mupaka wo mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Rwanda, raporo y’itsinda ry’ingabo zihuriweho n’ibihugu 11 byo mu karere k’ibiyaga bigari yasabye ko ibihugu byombi byahita bihura byihutirwa bigakemura ikibazo cy’imipaka. Ibiro ntangazamakuru by’Abongereza BBC...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS