Nyuma y’uko mu cyumweru gishize habaye kurasana hagati y’ibi bihugu byombi ubu  ibiganiro bigamije kureba uko amahoro yagaruka biri kuba. Hagati aho ingabo zo ku mpande zombi  zarimo kwambarira urugamba, zishyira intwaro  ku mipaka.

Ibumoso hari abo muri Korey ya ruguru, iburyo hari abo muri Koreya y'epfo

Bijya gutangira Koreya ya ruguru yarakajwe n’uko Koreya ya ruguru yafashe indangurura majwi izishyira hafi y’umupaka wa Koreya ya ruguru itangira kuvuga ko Koreya ya ruguru nta demokarasi ibayo  Koreya ya ruguru yararakaye irasa iy’epfo. Hadaciye kabiri Koreya y’epfo yahise yihimura nayo.

Kubera umujinya Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya ruguru yahise asaba abasirikare be kwambaraira urugamba kugira ngo barebe ko abo h’epfo bacisha make bakwanga bakarasana.

Umuvugizi wa Presidence ya Koreya y’epfo witwa Kyung-wook yavuze ko ibiganiro biri kuba ariko ntiyagira byinshi atangaza.

Igitangaje ni uko za ndangururamajwi zavanywe ku mupaka uyu munsi mbere gato y’uko ibiganiro bitangira.

Koreya  y’epfo ihagarariwe na Kim Kwang-jin ushizwe ubujyanama mu by’umutekano na Hong Yong-pyo naho Koreya ya ruguru ihagarariwe na  Hwang Pyong So na Kim Yang Gon.

Nubwo ibiganiro bikomeje, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya ruguru avuga ko igisirikre n’abaturage biteguye kurwana nabo h’epfo kugira  ngo babereke ko bihitiyemo uburyo bwabo bwo kubaho, nta wundi ugomba kuza ubabwira uko babaho.’

Ambasaderi wa Koreya ya ruguru muri UN  An Myong-Hun yaburiye umuryango mpuzamahanga ko igihugu cye kizarasa Koreya y’epfo niba idakurikije gasopo bayihaye.

Abakurikirana ibiganiro bo muri Koreya y’epfo bavuga ko ibiganiro babona nta kintu bizakugeraho cyatuma amahoro aboneka.

 Umwarimu muri Kaminuza ya Dongguk Univeristy muri Seoul witwa Koh Yu-hwan avuga ko igihugu cye cyamaze kwiyemeza gukosora Koreya ya ruguru ngo kubera ubwibone bwayo.

Kimwe mu bintu abahanga bemeza ko biri butume nta kigerwaho muri ibi biganiro ngo ni ugusaba Pyongyang kwemera ko ariyo yateze mine ku mupaka yahitanye abasirikare ba Seoul.

Izi ndangururamajwi nizo zarakaje abo mu majyaruguru

President Kim Jong Un n'abakuru b'ingabo mu biro bye byitwa Kumsusan Palace

Koreya ya ruguru yamaze kwerekeza ibisasu mu Majyepfo

Koreya y'epfo nayo yamaze kwambarira urugamba

Ibimodoka by'intambara biri gishyirwa ku mupaka

Za mortiers zirasa kure za Koreya y'epfo zateguwe

Ingabo za USA ziba muri Koreya y'epfo nazo ziri maso

Imodoka za US Army ziri tayari

Mu kigo cy'ingabo za USA bamaze kwambarira gufasha inshuti yabo bibaye ngombwa