Ibibera mu Burundi biteye ubwoba
Itsinda ry’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, riravuga ko mu Burundi hari ubwicanyi, gutoteza n’ibindi biteye ubwoba.
Itsinda ry’uyu muryango rivuga ko ibibera muri iki gihugu bitagomba kurangizwa n’amakimbirane, keretse ibiganiro.
Hagati aho Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na we ngo arategura ibiganiro hagati ya Perezida Nkurunziza n’abo bahanganye.
Muri raporo y’iri tsinda ry’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, riravuga ko muri iki gihugu hari uguhohotera, ubwicanyi bukabije, kwibasira abantu, gufunga mu buryo bunyuranije n’amategeko n’ibindi birimo gukorwa.
Itangazo ry’uyu muryango, riravuga ko igitero cyabaye muri iki cyumweru, cyahitanye abantu barenga 87.
Afurika Yunze Ubumwe iravuga ko abagize Leta ya Nkurunziza n’abamurwanya, bagomba guhurira hamwe bakarangiza iki kibazo, kuko ngo nta kindi kizabirangiza.
Hagati aho Philemon Mateke, ushinzwe ubufatanye bwa Uganda muri aka karere, yabwiye urubuga rwa yahoo ko Perezida w’iki gihugu Yoweri Museveni, ateganya inama idasanzwe izahuza abayobozi ba Leta y’u Burundi n’abayirwanya.
Aravuga ko Museveni agiye guhuza aba bayobozi mu izina ry’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kugeza ubu ngo arimo kuvugana n’aba bayobozi ngo azabahurize mu gihugu kitaravugwa.
Kugeza ubu mu Burundi kandi abantu barenga 300 bamaze gupfa, abandi barenga ibihumbi 215 bataga ingo zabo kuva muri Mata uyu mwaka.
https://inyenyerinews.info/human-rights/ibibera-mu-burundi-biteye-ubwoba/AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSUmutekano muke mu Burundi uhangayikishije aka Karere (Ifoto/Internet) Itsinda ry’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, riravuga ko mu Burundi hari ubwicanyi, gutoteza n’ibindi biteye ubwoba. Itsinda ry’uyu muryango rivuga ko ibibera muri iki gihugu bitagomba kurangizwa n’amakimbirane, keretse ibiganiro. Hagati aho Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na we ngo arategura ibiganiro hagati...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS