Ba Nyiricyubahiro, ndabasuhuje.

 

Ndagirango ngire icyo mvuga ku ibaruwa yanyu mwanditse mwamagana itegeko ryo gukuramo inda mukanayishyiraho imikono taliki 19 Ukwakira 2018.

Ba Nyiricyubahiro,

Iyi baruwa yagombaga kwandikwa igihe abazunguzayi barimo bakubitwa na Daso.

 

Iyi baruwa yagombaga kwandikwa igihe Umubyeyi Tewodonsiya Uwamahoro yicwaga ubwo yari yagiye kuzunguza agataro mumujyi wa Kigali mu buryo bwo gushaka icyatunga abana be, yishwe n’abashinzwe umutekano ahetse umwana kugeza na n’ubu ntawe uzi uko impfubyi yasize zibayeho.

 

Iyi baruwa yagombaga kwandikwa igihe abana 3 batwikirwaga muri ruhurura babiri bakahasiga ubuzima undi umwe agashya bikomeye ngo hagamijwe gukora isuku muri Kigali.

 

Iyi baruwa yagombaga kwandikwa ibaza ubuyobozi bw’URwanda irengero rya Illuminée Iragena waburiwe irengero kugeza magingo aya azora gusa ko yagemuriraga victoire Ingabire, umuryango we ugizwe n’umugabo n’abana bakameneshwa batamenye irengero ry’umuntu wabo.

 

Iyi baruwa yagombaga kwandikwa yamagana ubutegetsi burandura imyaka y’abaturage, bakabuzwa guhinga ibyo bashaka mu mirima yabo n’abagize amahirwe yo guhinga bakabuzwa kubisarura bikaborera mu mirima (ibirayi) cyangwa bikababorana byabuze isoko kubera politiki mbi y’ubutegetsi bwa FPR ishaka kugena uko umuturage abaho bikaviramo uduce tumwe kwibasirwa n’inzara ahandi imyaka iborera mu mirima cyangwa mu kusanyirizo.

 

Iyi baruwa yagombaga kwandikwa yamagana akarengane k’imfungwa zuzuye muri gereza zimazemo imyaka zizira ubusa.

 

Iyi baruwa yagombaga kwandikwa yamagana igikorwa cyo gufungira ababyeyi ibyara batahaye uburenganzira abaribafungiye.

 

Ba Nyiricyubahiro,

 

Iyi baruwa yagombaga kwandikwa yamagana kuzamurwa mu mapeti abasirikare barimbaguye imbaga, barimo Fred Ibingira wishe abihaye Imana bagenzi banyu i Gakurazo akabicana n’umwana muto Richard Sheja.

 

Iyi baruwa yagombaga kwandikwa isaba ko Abepiskopi biciwe i Gakurazo bashyingurwa mu cyubahiro.

 

Ba Nyiricyubahiro, mwanditse mwamagana abakuramo inda zitaravuka, hari abavutse bicwa buri munsi mu Rwanda. Ese ababica bazamaganwa na nde Ba Nyiricyubahiro?

 

Ese abicwa ntibavukiye kubaho, ubuzima bwabo bukubahwa ntibuvogerwe?

 

Ba Nyiricyubahiro, ntarirarenga kuko akarengane karacyari kose mu Rwanda.

 

Nk’uko mwamaganye itegeko ryo gukuramo inda, nimwamagana ubutegetsi bwica abene gihugu buri munsi, nimusabe ubutegetsi buhotora rubanda gusubiza inkota mu rwubati.

 

Nimwamagane politike ikenesha abaturage.

 

Ni mwamagane politike ishyira abaturage mu byiciro by’ubudehe batarimo bituma abakene nyakujya badafashwa ngo kuko bari mu cyiciro cy’abifashije mu gihe badafite n’urwara rwo kwishima.

 

Ni mwamagane politike y’urugomo irandura imyaka y’abaturage.

 

Ni mwamagane politike irobanura impfubyi, aho imfubyi zimwe zifashwa izindi ntizifashwe.

 

Nimwamagane politike y’urugomo isenyera abaturage.

 

Nimwamagane politike ishimuta abaturage, igatuma imiryango myinshi ihorana impagarara za mbonye ndamuka sinzi uko ndibwiriwe cyangwa ndara.

 

Ni mwamagane politike irasa abaturage ku manywa y’ihangu.

 

Nimwamagane agatsiko k’abayobozi gasahura umutungo w’igihugu mu gihe rubanda ikomeza kwicwa n’inzara.

 

Ni mwamagane politike iheza abanyarwanda hanze.

 

Ni mwamagane abayobozi batsimbarara ku butegetsi bakica, bagafunga bakanatoteza undi munyapolitike cyangwa umunyarwanda wese utabona ibintu kimwe nabo.

 

Nimwamagane politike ya gashoza ntambara mu bihugu by’abaturanyi biviramo abanyarwanda kutarenga imipaka ngo bahahirane n’ibihugu by’abaturanyi.

 

Ba Nyiricyubahiro, aho ubuzima bw’igihugu cyacu bugeze, birasaba ijwi ryanyu rya kibyeyi gutakamba, ritabariza abarengana rikamagana abarenganya Intama z’Imana.

 

Amajwi yanyu ntarangirire mu kwamagana abashyiraho itegeko ryo gukuramo inda. Ni murangurure amajwi yanyu mwamagane abica abavutse.

 

Ba Nyiricyubahiro, ibaruwa mwanditse ibe ikimenyetso cy’uko nta munyarwanda uzongera kwicwa ngo muceceke mutabyamaganye,

 

Nta muturage uzarandurirwa imyaka ye, agasenyerwa mugaceceka, abantu bagafungirwa ubusa mugaceceka.

 

Bibe ikimenyetso cy’uko Ba Nyiricyubahiro bagiye kurwanya akarengane gakorerwa rubanda. Ibe ikimenyetso cy’uko Ba Nyiricyubahiro batazarebera mu gihe abaturage bahimbirwa ibyaha bagafungirwa ubusa.

 

Ibe ikimenyetso cy’uko intama zigiye kwisanzura mu rwuri kuko zizi ko zihagarariwe n’abashumba bazitayeho, urwuri zirimo ari ntavogerwa.

 

Ba Nyiricyubahiro, reka ndangize mbashimira ubushishozi muzakirana iyi baruwa.

 

Mbifurije kuyikuramo agasemburo gatuma murushaho kuba amajwi ndetse n’amaso y’abarengana mu gihugu cyacu bose.

 

Mugire amahoro y Imana.

 

Jeanne Mukamurenzi

http://www.therwandan.com/ki/ibaruwa-ifunguye-ya-banyiricyubahiro-abepiskopi-ba-kilizaya-gatulika-mu-rwanda/

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/images-5.png?fit=200%2C200&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/images-5.png?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSLATEST NEWSBa Nyiricyubahiro, ndabasuhuje.   Ndagirango ngire icyo mvuga ku ibaruwa yanyu mwanditse mwamagana itegeko ryo gukuramo inda mukanayishyiraho imikono taliki 19 Ukwakira 2018. Ba Nyiricyubahiro, Iyi baruwa yagombaga kwandikwa igihe abazunguzayi barimo bakubitwa na Daso.   Iyi baruwa yagombaga kwandikwa igihe Umubyeyi Tewodonsiya Uwamahoro yicwaga ubwo yari yagiye kuzunguza agataro mumujyi wa Kigali mu buryo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE