Nyuma y’ igitero cyo  kuwagatandatu cy’ ingabo za FLN ziteye  i Nyaruguru  mu murenge wa Muganza ,  haravugwa ikindi gitero gikomeye cyaguyemo abasirikari ba RDF 6 muri   Ruheru  hafi y’ isoko  muga centre ka Gatunda.

Abaturage bashoboye kuduha amakuru baratabaza  kuko ngo bari guturwa umujinya  n’ ikimwaro n’ isoni  ry’ abayobozi bw’ ingabo za RDF  zishinzwe gucunga  umutekano  muri ako gace  “zari zihugiye mukabare  kugatama mugihe ingabo za FLN zateraga”.

Ibi bikaba bije bishimangira ubunyamwuga bucye  bw’ ubuyobozi bwa RDF , butukana ,  bwohereza  abana bato kurupfu  mugihe  bwo buba  bwibereye mu mwijuto w’ inyama zokeje na byeri no kwishimisha  batoteza abaturage.

Abaturage bo muri utu turere basabwe ” gusibanganya ibimenyetso by’ ibyahabereye  no gufunga umunwa “ngo ntihagire umenya  uko byagenze. Hakoreshejwe inama zo kubatera ubwoba .Abaturage bihanangirijwe bikomeye . Hari uwafashe amafoto baramufunga bamunjyana aho bivugwa ko ari gukorerwa iyica rubozo. ” Birumvikana ko ashobora kutagaruka”.

Abatunze telephone ubu bazizimije  kugirango batavaho bazizira.

“Ni mudutabarize kuko twe nkabaturage turengana . Abo bantu bateye ntanubwo twe batwegereye, baje bazi iyo bajya n’abo bashaka . Basanga ntawe ubiteguye  barabarasa , babatera ibisasu barangije bisubirirayo ntacyo babatwaye none baraza kutubaza iki twebwe  ko tudashinzwe gucunga umutekano?”

” Ntabwo byumvikana ukuntu tugiye kuzira abantu  baza gucungira umutekano mukabare , bararoha abana bato mumujinya wa ziriya ngabo birirwa batuka ngo zifite amavunja! Twe turarengana.”

“Umuturage wa hano ubona icyo ashyira munda arushye , ucungana n’ aho yatanga umubyizi ngo agaburire abe azire abarara bataramira mukabare ?”

“Izi nyeshyamba ziduhangayikiye kurusha ingabo zidushinzwe, ko ziba zatwubashye se  uriya muhungu inkotanyi zijyanye  gukanda  ngo zimuvanemo amakuru adafite urumva atatubabaje?”

Ntako RDF iba itagize ngo abaturage bayange. Aho kwemera amakosa ,Lt Col Nyirihirwe Emmanuel warokokeye muri ako kabare  nawe asanze ba bagaragu twita ba ” afande turashize ”  bajya kubeshya ibukuru ko ntacyabaye , mugihe  abaturage ashinzwe gucungira umutekano  abatoteza ,akabafunga , akabica .

Abaturage ba Nyabimata bararengana !

 

Christine Muhirwa