Nyiramutarambirwa Janviére n’abana be babiri bamaze amezi hafi ane batuye mu nzu banyagirwa iyo imvura iguye kubera ubushobozi bucye. Nyuma yo gutegereza inkunga yemerewe agaheba ubu aratabaza uwabishobora wese kumufasha akabona isakaro.

Uyu mubyeyi usanga mu nzu ye hanyagiwe kubera uburyo inzu abamo ivirwa.

Mu ruganiriro ubona ko inzu amazi y’imvura yayigeze mu musingi

Nyiramutarambirwa atuye mu mudugudu wa Rusororo, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Bweramana, mu  Ruhango inzu nto y’icyumba kimwe atuyemo bigaragara ko ishobora kumusenyukiraho kuko isakaje agahema n’utwatsi bitabuza imvura kwinjira mu nkuta no mu nzu.

Umunyamakuru w’Umuseke wamusuye mu mpera z’ukwezi kwa cumi yasanze amaze ukwezi kurenga yizejwe inkunga n’ubuyobozi bw’ibanze. Kugeza ubu mu minsi y’imvura y’umuhindo we n’abana be babiri imvura iyo iguye nijoro baryamye barabyuka bakitwikira mu mutaka.

Nyiramutarambirwa yabwiye umunyamakuru w’Umuseke wongeye kumusura ko ubu ikizere cyo guhabwa isakaro yari afite cyagabanutse cyane.

Ati “Hashize igihe kinini ntegereje ko bampa isakaro ry’aka kazu kanjye, ariko kugeza n’ubu njye n’abana iyi mvura iri kugwa iratunyagira. Niyo mpamvu ubu nsaba umuntu uwo ariwe wese ko yamfasha nkabona isakaro nkakinga abana imvura.”

Uyu mubyeyi w’abana babiri avuga ko iyi nzu nto ari iyo yiyubakiye nyuma y’uko iyo yari yarasigiwe n’ababyeyi ye isenyutse kuko yari ishaje.

Ati “inzu y’iwacu imaze gusenyuka nagiye gucumbika, nyuma uwo nari ncumbitseho aransezerera niko kwigira inama yo kwiyubakira. Navanye udufaranga mu buyedi (aide-macon) ndayizamura ariko kuyisakara byarananiye kuko ngomba no gushakira amaramuko abana.”

Yatwerekaga umutaka akoresha bitwkira iyo imvura iguye

Yatwerekaga umutaka akoresha bitwkira iyo imvura iguye

Iyi nzu yubatse ni icyumba cya metero eshanu kuri enye, ntiyabashije kuyisakara kubera ubushobozi, avuga ko ubuyobozi bwagiye bumwizeza kuzamuha amabati. Ubuyobozi bw’ibanze kandi bwabwiye Umuseke, mu kwezi kwa cumi, ko buzamufasha, ubu ategerezanyije ikizere gicye. Nyuma y’igihe ategereje ubu arasaba ko nibura undi wese wabishobora yamufasha kubona amabati agasakara akarekeraho kunyagiranwa n’abana be.

Nyiramutarambirwa avuga ko nyuma yo kuzamura inzu akayigeza ku gisenge urugi yaruhawe n’umukecuru baturanye, idirishya naryo akarihabwa n’undi muntu warimuhaye nk’inkunga abonye aho yari agejeje inzu ye. Bombi akaba avuga ko akibashimira n’ubu.

Mu bushobozi bwe ntiyabashije kubona isakaro rikwiye

Mu bushobozi bwe ntiyabashije kubona isakaro rikwiye kuko yita no kubana be

Janviere hamwe n'abana be imbere y'inzu ye

Janviere hamwe n’abana be imbere y’inzu ye

arerekana uko amaze amaze kugira urukuta ku ruhande rumwe

arerekana uko amaze amaze kugira urukuta ku ruhande rumwe

Inzu ye (mu ibara ritukura) n'abaturanyi be

Inzu ye (mu ibara ritukura) n’abaturanyi be

 

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UMUSEKE.RW/Ruhango

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/Uyu-mubyeyi-usanga-mu-nzu-ye-hanyagiwe-kubera-uburyo-inzu-abamo-ivirwa..jpg?fit=623%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/Uyu-mubyeyi-usanga-mu-nzu-ye-hanyagiwe-kubera-uburyo-inzu-abamo-ivirwa..jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSNyiramutarambirwa Janviére n’abana be babiri bamaze amezi hafi ane batuye mu nzu banyagirwa iyo imvura iguye kubera ubushobozi bucye. Nyuma yo gutegereza inkunga yemerewe agaheba ubu aratabaza uwabishobora wese kumufasha akabona isakaro. Mu ruganiriro ubona ko inzu amazi y’imvura yayigeze mu musingi Nyiramutarambirwa atuye mu mudugudu wa Rusororo, Akagari ka Karambo,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE