Gitifu w’Umurenge wa Gatebe yatawe muri yombi
ACP Ntirushwa Faustin, Umuyobozi wa polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, mu kiganiro gito amaze guha ikinyamakuru Izuba Rirashe avuze ko “Uwo mugabo[gitifu] yakoze inyandiko mpimbano ashaka gukora expropriation(Igenagaciro) y’ahazubakwa kaminuza i Butaro.” ubwo yari akiri Umunyamamabanga Nshingwabikorwa wawo.
Mu Murenge wa Butaro ho mu Karere ka Burera harateganywa kubakwa kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi yahawe izina rya ‘University Global Heath Equity’, Abanyaburera bakaba barayemerewe n’Umukuru w’igihugu ubwo yabasuraga mu mwaka wa 2012.
Biravugwa ko Munyampirwa yakoze ‘impapuro mpimbano’ ubwo yari akuriye imirimo yo kugena agaciro k’amasambu n’imitungo by’abaturage bizangizwa n’imirimo yo kubaka iriya kaminuza.
Icyo cyaha hamwe n’ibindi ACP Ntirushwa avuga ko yabikoze ubwo yari akiri Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butaro mu mezi atanu ashize mbere yo kwimurirwa mu Murenge wa Gatebe abereye umuyobozi magingo aya.
Hari amakuru avuga ko hari n’abandi bavuga rikijyana mu Karere ka Burera bashobora kuba bafunganye na gitifu Munyampirwa ariko ntiturabona ubiduhamiriza ku ruhande rw’ubuyobozi kuko kuva muri iki gitondo abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru bari mu nama y’umutekano.
Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru
https://inyenyerinews.info/human-rights/gitifu-wumurenge-wa-gatebe-yatawe-muri-yombi/AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSMu gasantere ka Butaro ahagana mu misozi niho bivugwa ko gitifu Munyampirwa yakoreye igenegaciro mu buryo bw'impapuro mpimbano (Ifoto/Umurengezi R) Munyampirwa Maximilien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatebe afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rusarubuye mu Karere ka Burera aho akekwaho ‘gukora inyandiko mpimbano’. ACP Ntirushwa Faustin, Umuyobozi wa polisi y’igihugu mu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS