‘Gitifu’ wafunze abaturage ‘akanabakubita’ ubu na we arafunze
Kirehe, Gatore – Mu cyumweru gishize abaturage bagera kuri 11 babwiye Umuseke ko bafungiwe ku kagari ka Rwantonde ndetse bagakubitwa bikaviramo umwe kujya mu bitaro. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari nawe yahise afungwa.
Nyuma yo kubarekura kuwa gatanu ushize, aba baturage babwiye Umuseke akaga bahuye nako ubwo bari bafungiye ku kagari. Ahantu ubusanzwe hatemewe gufungira abantu mu Rwanda.
Dusingizimana Emmanuel uyobora aka kagali ka Rwantonde yahakanye ko ntawe yakubise, ngo uwagiye kwa muganga yari yaje arwaye. Yari yavuze ko yafunze aba bantu abisabwe n’Umurenge na Polisi ngo abe abafite ku kagari.
Muri bo hari abari bamaze icyumweru kirenga bahafungiye.
Aba baturage bavuze ko uriya muyobozi yakubitaga abatamuhaye amafaranga, afatanyije n’aba DASSO.
Nsengiyumva Jean Damascene umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabwiye Umuseke ko uyu mu ‘gitifu’ yafashwe kuwa gatandatu ushize, hamwe n’aba DASSO babiri, bakaba bafitwe n’inzego zibishinzwe.
Nsengiyumva avuga ko bagira inama abayobozi ko mu gihugu umuturage atari uwo gukubitwa, atari uwo gufungirwa ahatemewe hanyuranyije n’amategeko.
Ati “Tuributsa abayobozi bose ku nzego zose ko ibyo atari indangagaciro z’abayobozi, umuturage ayoborwa hakurikijwe amategeko, turasaba ko abantu bakurikiza amategeko.”
Photos©E.Byukusenge/Umuseke
Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW
https://inyenyerinews.info/human-rights/gitifu-wafunze-abaturage-akanabakubita-ubu-na-we-arafunze/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/Ubu-nibumwe-muburyo-bwakoreshwaga-mukubakubita-aho-umwe-yafataga-amaguru-ya-mugenzi-we-bagakubita-munsi-yibirenge-1-768x512.jpg?fit=768%2C512&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/11/Ubu-nibumwe-muburyo-bwakoreshwaga-mukubakubita-aho-umwe-yafataga-amaguru-ya-mugenzi-we-bagakubita-munsi-yibirenge-1-768x512.jpg?resize=140%2C140&ssl=1HUMAN RIGHTSKirehe, Gatore – Mu cyumweru gishize abaturage bagera kuri 11 babwiye Umuseke ko bafungiwe ku kagari ka Rwantonde ndetse bagakubitwa bikaviramo umwe kujya mu bitaro. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari nawe yahise afungwa. Ku kagari cyangwa ku rundi rwego rutabyemerewe ubusanzwe si ahantu hemewe gufungirwa abantu Nyuma yo kubarekura kuwa gatanu ushize,...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS