Foto/kigalikonnect.com

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya KIBIRIZI na KANSI yo mu karere ka GISAGARA bavuga ko basanga kurwaza bwaki ndetse n’izindi ndwara zituruka ku mirire mibi ngo biterwa n’ubukene. Ibi ariko ntibabyemeranwa n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi bwo buvuga ko indwara ziterwa n’imirire mibi ziterwa n’imyumvire ya bamwe mu baturage ikiri hasi. Ibi byavuzwe kuri uyu wa kane ubwo mu karere ka Gisagara hatangizwaga gahunda y’iminsi 1000 yo kwita ndyo nziza n’imibereho myiza y’umwana.

Nyuma yuko hakozwe ubushakashatsi ku mibereho y’abatuye isi bagasanga abana ndetse n’abagore batwite, aribo bagaragarwaho n’ibimenyetso by’imirire mibi ku gipimo kiri hejuru. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kubuzima OMS ryashyizeho gahunda y’iminsi 1000 yo kwita ku ndyo nziza ndetse n’imibereho myiza y’umwana.

Kimwe n’ibindi bihugu u Rwanda naho bari mu bikorwa bitandukanye byo gukangurira abaturage by’umwihariko ababyeyi kwita ku buzima bw’abana bato ndetse n’abagore batwite bitabira kurya indyo yuzuye. Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Kibirizi na Kansi bavuga ko hirya no hino mu miryango haboneka abana ndetse n’abagore bagaragarwaho n’ibimenyetso by’imirire mibi bakavuga ko ngo akenshi biterwa n’ubukene.

Ibi ariko ntibabivugaho rumwe na Professeur Jean Jacques MBONIGABA MUHINDA umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi RAB, aho kuri we ngo asanga abarwaza cyangwa se bakagaragarwaho n’ibimenyetso by’imirire mibi babiterwa n’imyumvire ikiri hasi.

Kuri ubu gouvernement iri gukangurira abaturage kugira uturima tw’igikoni ndetse no kwitabira igikoni cy’umudugudu. Hanashyirwaho kandi gahunda y’inkongoro y’umwana kuri bamwe mu bana bagaragarwaho ibimenyetso by’imirire mibi.

Mu mwaka ushize wa 2012 nibwo Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yakoze ubushakashatsi ku mibereho myiza y’abaturage maze basanga 45% by’abana bari munsi y’imyaka 2 bagaragarwaho n’ibimenyetso by’imirire mibi.

Source: Umuryango

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/arton10113-5404a.jpg?fit=397%2C150&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/arton10113-5404a.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSFoto/kigalikonnect.com Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya KIBIRIZI na KANSI yo mu karere ka GISAGARA bavuga ko basanga kurwaza bwaki ndetse n’izindi ndwara zituruka ku mirire mibi ngo biterwa n’ubukene. Ibi ariko ntibabyemeranwa n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi bwo buvuga ko indwara ziterwa n’imirire mibi ziterwa n’imyumvire ya bamwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE