Yimanitse mu mugozi (ifoto/Internet)

 

Ndikuyeze Fabien wo mu Murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi yasanzwe mu nzu iwe yimanitse mu mugozi.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyankenke, uyu mugabo ngo yasanzwe mu nzu yapfuye nyuma y’uko abaturanyi be bari bahingutse bagasanga inzu ikinze kandi batigeze bamubona.

Abahe Fred yabwiye Izuba Rirashe ati, “abaturanyi b’uyu mugabo batabaje [inzego z’umutekano] ubwo bari bavuye mu mirimo bagasanga urugo rw’uyu mugabo rukinze kandi nta wigeze amubona”

Uyu muyobozi avuga ko kugira ngo umurambo wa nyakwigendera ukurwe mu nzu, byabaye ngombwa ko bamena urugi rw’inzu kuko yari yifungiranye mbere yo kwiyahura.

Uyu muyobozi avuga ko abaturanyi be bemeza yari afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe kuko ngo n’umugore we yari amaze igihe yarisubiriye iwabo ndetse ajyanye n’abana batatu bari bamaze kubyarana kuko ngo yahoraga amuhoza ku nkoni.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSYimanitse mu mugozi (ifoto/Internet)   Ndikuyeze Fabien wo mu Murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi yasanzwe mu nzu iwe yimanitse mu mugozi. Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyankenke, uyu mugabo ngo yasanzwe mu nzu yapfuye nyuma y’uko abaturanyi be bari bahingutse bagasanga inzu ikinze kandi batigeze bamubona. Abahe Fred yabwiye Izuba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE