Gicumbi: Babeshye umukene kumwubakira vuba
Tariki 05 Nzeri Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye Umurenge wa Byumba gukodeshereza Nyiranzayino Vestine aho aba acumbitse kandi akubakirwa vuba bishoboka nyuma yo gusanga ari umukene uba mu nzu iteye inkeke n’abana batatu. Byombi ntacyakozwe neza, yubakiwe n’umuganda uko ushoboye bituma yinjira mu nzu n’ubundi iteye inkeke.
Inzu aherutse kujyamo abonye nta kindi kiri kuyikorwaho kandi atinya ko bakwiba amabati mu gihe nta muntu uyibamo we acumbitse mu baturanyi
Aho kumukodeshereza yacumbikiwe n’abaturanyi aha mu kagari ka Nyarutarama Umurenge wa Byumba, abaturage bakora umuganda bamera nk’abavuguruye iyi nzu banashyiraho isakaro ry’amabati yatanzwe n’Umurenge.
Nyiranzayino yategereje ko barangiza neza kubaka nk’uko bari babimwijeje araheba, aho yari acumbitse n’abana agiye kuhamara amezi abiri afata umwanzuro asubira mu nzu uko imeze kuko yabonaga nta kindi kiri gukorwa mu byo bari bamwijeje.
Umuseke wasubiye gusura uyu mugore wari warashyizwe mu kiciro cya gatatu cy’Ubudehe (kibanziriza icy’abakire cyane) ngo urebe iby’isezerano yakorewe aho bigeze.
Inzu yubakiwe nUmuganda ntisakaye neza, isakaro rifatishijwe ku nzu na za ‘supernet’ bahinduye imigozi, hagati y’isakaro n’inzu harimo ibihangara igihe cyose umuyaga waba mwinshi waterura isakaro.
Nta ciment, nta gishahuro, nta dirishya, nta rugi nta cyumba gikwiriye, ubwiherero nabwo bazamuye akari hagari barasakara ntibakinga.
Ajya kugaruka arambiwe gucumbika mu gihe yari yijejwe kubakirwa vuba yashyizeho urugi rwariho kera akingaho n’utudirishya yahoranye.
Robert Habinshuti ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ku murenge wa Byumba yabwiye Umuseke ko bashoboye kubona amabati gusa ko ibindi nk’inzugi n’amadirishya n’ibindi bisaba kongera gukora ubuvugizi.
Nyiranzayino avuga ko yababajwe no kubona ibyo yari yijejwe nta cyakozwe neza ubu amezi akaba agiye kuba abiri.
Inzu y’icyumba kimwe yabanagamo n’abana batatu n’ihene
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yarahageze asaba Umurenge kumukodeshereza akava hano bakamwubakira vuba
Inyuma y’inzu bubatse, hafi amezi abiri nyuma yabwo
Uri mu nzu imbere n’uri hanze itandukaniro ni iryo
Ubwiherero bakoreshaga
Ubwo bubakiwe
Isakaro rihambirijwe ‘Supernet’ mu gihe aka ari agace k’imisozi miremire karangwamo imvura nyinshi, imbeho nyinshi n’imiyaga
Photos©E.Ngirabatware/Umuseke
Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi
https://inyenyerinews.info/human-rights/gicumbi-babeshye-umukene-kumwubakira-vuba/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/WhatsApp-Image-2018-09-05-at-15.57.49-1-500x375.jpeg?fit=500%2C375&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/10/WhatsApp-Image-2018-09-05-at-15.57.49-1-500x375.jpeg?resize=140%2C140&ssl=1HUMAN RIGHTSLATEST NEWSTariki 05 Nzeri Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye Umurenge wa Byumba gukodeshereza Nyiranzayino Vestine aho aba acumbitse kandi akubakirwa vuba bishoboka nyuma yo gusanga ari umukene uba mu nzu iteye inkeke n’abana batatu. Byombi ntacyakozwe neza, yubakiwe n’umuganda uko ushoboye bituma yinjira mu nzu n’ubundi iteye inkeke. Inzu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
