Hafi y’umupaka wa Gatuna aho imirimo ikirimbanije (Ifoto/Ngendahimana S.)
Abaturage bamwe mu baturiye umuhanda Kigali-Gatuna mu Mirenge ya Rukomo, Cyumba na Manyagiro yo mu Karere ka Gicumbi, baratangaza ko bagiye kujyana Leta mu nkiko.
Bavuga ko Leta yanze kubaha ingurane ku mitungo yabo yangijwe mu mirimo yo kwagura no gusana uyu muhanda, ikorwa na Sosiyete ya STRABAG.

Bavuga ko imitungo yabo igizwe n’amazu, cyane cyane ay’ubucuruzi yari yegereye umuhanda, ubutaka bwabo bwagiye butwarwa ndetse bamwe na bamwe n’amazu batuyemo ngo yarangijwe.

Ubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyasuraga umupaka wa Gatuna, aba baturage batangaje ko bavuganye n’ikigo cya Leta gishinzwe isana n’ikorwa ry’imihanda (RTDA) ariko birananirana, ngo kuko hasohotse itegeko rishya rigaragaza igipimo ntarengwa cy’aho umuntu atemerewe gushyira igikorwa cye hafi y’ahanyujijwe umuhanda.

Aba baturage bavuga ko ari akarengane Leta yabakoreye ngo kuko iryo tegeko ryasohotse baramaze kuhatura no kuhubaka ndetse bahacururiza. Bakavuga ko itegeko ryaba ribahohoteye mu gihe n’igice cy’umuhanda cyatangiye gukorwa mbere ritarasohoka, Leta yaragiye yishyura abaturage.

Nk’uko bigaragara inyuma, izi ngurane baka Leta ni ukubera ko inzu zabo zimwe zagiye zisenwa, izindi zikiyasa (gusaduka) kubera imashini zitsindagira umuhanda zatitizaga aya mazu. Bo bavuga ko n’ubundi uretse kwimuka inzu yiyashije nta kindi wayikoreramo, kuko igihe icyo ari cyo cyose yakugwaho.

Aba baturage bavuga ko ngo abaje gupima, bapimye nyuma bakagaruka bavuga ngo ntibazishyurwa kuko bubatse mu nkengero z’umuhanda.

Kubera ubwoba bwo kwanga kumenyekana bifuje ko dukoresha izina rimwe. Umugabo umwe witwa Bosco yagize ati “Ntabwo nzi niba ibi bintu babikora Perezidansi cyangwa Abadepite bakabimenya. Itegeko rivuga ko Leta iba igomba kwishyura abaturage bazimurwa bitarenze iminsi 90. Iryo rero bamaze kuryica.”

Bosco avuga ko bitewe n’uko abakozi bazaga kubarura wasangaga bafite ibintu byinshi, bakihunza badashaka kumva ibyifuzo by’abaturage, ngo abasenyewe amazu bahisemo gushaka umwunganizi mu nkiko bakarega Leta y’u Rwanda.

Ati “Bimeze nka bya bindi ko amafaranga ashobora kuba yaratanzwe maze bakayarya basubira muri Minisiteri bakavuga ko abaturage bishyuwe.”

Uyu mugabo ubusanzwe akora imirimo y’ubucuruzi bw’amafaranga, ati “N’umuntu w’injiji ntiwamusobanurira ngo yumve ukuntu wishyuye abo mu Murenge wa Rukomo, za Jabana muri Gasabo, maze wagera mu Murenge wa Cyumba na Manyagiro ukavuga ngo mwe mwubatse mu nkengero z’umuhanda!”

Undi nawe ufite iduka ryiyashije cyane mu gasantere ka bugufi y’umupaka, we agira ati “Urabona bahise badushyira mu mayobera akomeye. Mbere umuhanda utarasanwa twaracuruzaga tugatanga imisoro nako nawe urabibona ko aka gasenta (Center) kahamaze imyaka myinshi. Nanavuga ko na Perezida wa Repubulika akazi kuko aha hantu ni ahantu nawe azi. Birababaje rero ukuntu bavuga ngo ntitwemerewe no gusana aya mazu imashini zasenye, kandi ntitwemerewe no guhabwa ingurane. Ni ibintu bitumvikana.”

Kimwe n’abandi baturage benshi bahuje ikibazo bo mu Mirenge ya Rukomo, Cyumba na Manyagiro yo mu Karere ka Gicumbi, ngo barifuza ko iki kibazo cyabo cyashakirwa umuti bagahabwa ingurane ku mitungo yabo.

Uwitwa Tugume Frank yagize ati “Ariko se kuki bahise banashyiraho izo mbago za m22 tutagomba kurenga kandi bataraduha ingurane?! Bisa nk’aho bahise badufata nk’abubatse hano iryo tegeko ryarasohotse.”

Ubuyobozi bubivugaho iki?

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre avuga ko na we iki kibazo akizi kandi ko amaze kukimenya yahamagaye RTDA kuza kureba uko bimeze. Ati “Icyo gihe abaturage nabahamagariye RTDA, ndetse njyana n’abatekinisiye ba RTDA, tureba amazu yangiritse, barababarira. Sinamenye rero abo bo muri RTDA baje kuvuga ko batakibishyuye.

Akomeza avuga ko nk’uko n’abandi baturage bangirijwe amazu n’imitungo yabo ku muhanda Kigali-Gatuna bishyuwe, ngo na bariya batuye muri iriya Mirenge bakwishyurwa batagombye kwitabaza inkiko. Ati “Njye ndumva bidakwiye ko habaho kujya mu nkiko kandi ubuyobozi bubereyeho gukemura ibibazo. Ubwo ndongera mbabarize RTDA bishyurwe nk’uko n’abandi bishyuwe.”
Ku ruhande rw’Umuyobozi wa RTDA, ku murongo wa telefoni ubwo twamubwiraga icyo twifuza gusobanuza, twasubijwe n’uwari ufite telefoni ko ari mu nama ko twongera nyuma, ariko inshuro twongeye nyuma, telefoni ntibongeye kuyifata.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSHafi y’umupaka wa Gatuna aho imirimo ikirimbanije (Ifoto/Ngendahimana S.) Abaturage bamwe mu baturiye umuhanda Kigali-Gatuna mu Mirenge ya Rukomo, Cyumba na Manyagiro yo mu Karere ka Gicumbi, baratangaza ko bagiye kujyana Leta mu nkiko. Bavuga ko Leta yanze kubaha ingurane ku mitungo yabo yangijwe mu mirimo yo kwagura no gusana uyu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE