Nyuma y’aho ubuyobozi bw’ishyaka PS-Imberakuri uruhande rwa Me Ntaganda Bernard ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, rusohereye itangazo rivuga ko Alexis Nshimiyimana wari ufungiye muri gereza Mpanga yapfuye bitewe n’umuganga umuvura wamukubise, Ubuyobozi bwa gereza bwamaganiye kure iryo tangazo, buvuga ko ahubwo yazize indwara.

Gashugi Jonhson, Umuyobozi w’agateganyo wungirije muri gereza ya Mpanga, yabwiye IGIHE ko Alexis Nshimiyimana yari amaze igihe kinini arwaye kanseri, ikindi kandi ngo ibyo byemezwa n’ibihe bitandukanye yagiye ajya kwa muganga. Akavuga ko kuvuga ko yaba yarakubiswe n’umuganga ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko “iyi gereza ifite abanga b’inzobere b’abanyamwuga.”

Akomeza avuga ko guhera ku itariki ya 17 Mutarama uyu mwaka, Alexis Nshimiyimana yatangiye kujya ajya gufata imiti ku baganga b’ibi bitaro, ariko ngo ntiyari arembye cyane kuko ngo iyo umurwayi muri ibi bitaro arembye, nibwo yoherezwa mu bindi bitaro.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari amakuru bafite yemeza ko guhera kuri iyi tariki ya 17 Nshimiyimana yatangiye kujya yanga kurya, uwitwa Niyitegeka Theoneste bafunganye akaba ari we wajyaga amuha amata.

Gashugi akomeza avuga ko guhera kuwa Kabiri w’icyumweru gishize mbere y’uko Nshimiyimana apfa, yajyaga gufata imiti ku bitaro, ariko amakuru ahari ngo ni uko iyo miti yayijyanaga ntayinywe.

Yagize ati : “Bigeze kuri uyu wa Gatanu, nibwo yakomeje kuremba kugeza naho bamuzanye ku baganga ariko bamuhaye imiti yose ayibacira mu maso, ubwo ntituzi icyo yari agamije.”

Avuga ko ubwo bari hafi yo kumujyana mu bitaro aribwo yapfuye, ariko ngo abaganga bakurikirana aba barwayi ntako batagize ngo bamwiteho, ahubwo ngo kuba hari bamwe mu babuzaga Nshimiyimana kurya ngo wasanga hari ikindi bashaka kugeraho.

Gashugi avuga ko abafunganye na Nshimiyimana bamaze kumva ko yapfuye, bashatse gukora imyigaragambyo, ariko bamaze gusobanurirwa uko ikibazo kimeze bahita babihagarika.

Mu itangazo ryashyizweho umukuno na Alexis Bakunzibake, Visi Prezida wa Mbere PS-Imberakuri, uherutse gutangaza ko bifatanyije na FDLR, ryagiraga riti “Alexis Nshimiyimana ukomoka mu karere ka Ngoma, Intara y’Uburasirazuba yapfuye kuwa 25 Mutarama 2014 amaze gukubitwa n’umuganga wamuvuraga witwa Maurice.”

Iyi gereza ni yo ifungiyemo umuyobozi mukuru wa PS-Imberakuri, igice kitaremerwa n’amategeko, Ntaganda Bernard.

Nshimiyimana wapfuye yari afungiye kwica akoresheje imbunda. Yafunzwe ku itariki ya 20 Nyakanga 2004, aza gukatirwa imyaka 15 y’igifungo ahamwe n’icyaha.

Gereza ya Mpanga

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/gereza_ya_mpanga-a3bfa.jpg?fit=600%2C282&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/gereza_ya_mpanga-a3bfa.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSNyuma y’aho ubuyobozi bw’ishyaka PS-Imberakuri uruhande rwa Me Ntaganda Bernard ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, rusohereye itangazo rivuga ko Alexis Nshimiyimana wari ufungiye muri gereza Mpanga yapfuye bitewe n’umuganga umuvura wamukubise, Ubuyobozi bwa gereza bwamaganiye kure iryo tangazo, buvuga ko ahubwo yazize indwara. Gashugi Jonhson, Umuyobozi w’agateganyo wungirije muri gereza ya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE