Gen Karenzi Karake yasesekaye I Kigali
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kanama 2015, nibwo Lt Gen Karenzi Karake yageze mu Rwanda avuye mu Bwongereza aho yari amaze iminsi 50 yaratawe muri yombi.
Hakurikijwe ingingo ivuga ku kohererezanya abanyabyaha y’u Bwongereza yo mu 2003, ubushinjacyaha bwagombaga kubanza kwerekana ko Gen Karake ashobora kuburanishirizwa mu Bwongereza ku byaha akekwaho kugirango abe yanakohererezwa Espagne. Humviswe ko ibi bitari gushoboka kubera ko atari Umwongereza kandi ibyaha ashinjwa bikaba bitarakorewe ku butaka bw’u Bwongereza.
Umuvugizi w’ubushinjacyaha yatangaje ko iki cyari ikibazo gikomeye kandi bakozeho vuba vuba biga ku mategeko y’u Bwongereza n’ibyasabwaga na Espagne mu mpapuro zo guta muri yombi abashakishwa z’u Burayi.
Gen. Karenzi Karake Emmanuel yafatiwe kuwa 20 Kamena 2015, ku kibuga cy’indege i Londres ubwo yiteguraga kugaruka mu Rwanda avuye mu butumwa bw’akazi kubera impapuro zo kumuta muri yombi yari yashyiriweho n’ubutabera bwo muri Espagne, bamwe mu bagize uruhare mu ifatwa rye barakubita agatoki ku kandi bavuga ngo ntibirarangira.