Gaz batekaho yatwitse inzu irakongoka n’ibiyirimo byose
Ahagana saa moya n’iminota 15 z’umugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Nzeli 2017, urugo rwa Harelimana Jean de Dieu na Musabyeyezu Anuwarita rwibasiwe n’inkongi y’umuriro yatewe na Gaz bari baretseho maze ibyari mu nzu byose bihinduka umuyonga.
Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Bukane, Akagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, Akarere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Musabyeyezu Anuwarita wari mu rugo atetse igihe iyi mpanuka yabaga, asobanura ko atabashije kumenya icyayiteye kubera ko ngo ari bwo yari amaze kugura Gaz akaba kandi ngo ari ku nshuro ye ya mbere yari ayitetseho.
Mu kiniga cyinshi, Musabeyezu yagize ati “Jye nibwo nari maze kugura Gaz, nari nayifunze neza pe! Ntekaho ibiryo bya mbere birashya, noneho ndavuga nti ‘reka ntekeho umuti w’umwana wanjye’ wari urwaye (…) nkiri muri iyo myiteguro nagiye kubona mbona gaz iratse; kariya kantu k’umukara bafunga bagafungura ni ko katse mbura ukuntu mbigenza.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko amaze kubona ko umuriro uri kurushaho kugira ubukana yigiriye inama yo gutabaza abaturanyi baraza barwana n’ikibatsi cy’umuriro cyaterwa n’iriya Gaz ariko ngo biranga birabananira.
Ati “Natabaje abaturanyi baraza basukamo amazi biranga, basukamo imicanga biranga, noneho tubona igeze[Gaz] hejuru; yahise isabagira igera hejuru ikubita icyotsi, tubura ukuntu dukuramo ibintu byari birimo, ni bwo rero twarwanye no gukuramo intebe biranga(…) ubu habe n’isahani ndokoye, habe n’ikiyiko, habe n’ibase yo gukarabiramo, ibintu byose binshizeho.”
Cyakora, ngo nyuma yo kubona ko kuzimya uriya muriro batari bubishobore, abaturage bigiriye inama yo guhamagara Polisi y’igihugu ishami rishinzwe kuzimya inkongi ihageze ikoresha imodoka ya ‘Kizimyamwoto’ ikumira ko umuriro wari waze ‘kuba mwinshi cyane’ wakwibasira izindi nzu zituranye n’iriya yariho ishya.
IP Innocent Gasasira, umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’umugenzacyaha Mukuru muri iyo ntara, yabwiye Ikinyamakuru izubarirashe.rw ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’iriya mpanuka, gusa akaba yemeza ko uretse ibintu byangiritse nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahaburire ubuzima.
Ati “Amakuru dufite y’ibanze aragaragaza ko ari Gaz yateye iyi mpanuka ariko turacyabikurikirana (…) muri rusange iyi mpanuka nta ngaruka yagize ku buzima bw’abantu.”
IP Gasasira akomeza avuga ko iperereza riri gukorwa niryanzura ko iriya mpanuka yatewe na Gaz, polisi izahita yegera abakora ubucuruzi bwazo ikabasaba kujya barushaho gusobanurira abakiliya babo imikoreshereze ya Gaz.
Ati “Nyuma y’iperereza bigaragaye ko ari Gaz yabiteye, ubwo twavugana n’ababishinzwe niba hari ubumenyi bwihariye bukenewe kugira ngo abaturage babe bakoresha gaz mu ngo zabo cyangwa se ukuntu abantu bakwiye kwitwararika.”
Akomeza asaba Abanyarwanda bakoresha Gaz mu ngo zabo kwitwararika.
Twitter: @Umurengezis
https://inyenyerinews.info/human-rights/gaz-batekaho-yatwitse-inzu-irakongoka-nibiyirimo-byose/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/Gaz.jpg?fit=800%2C449&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/Gaz.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSGaz batekaho ni yo yabaye intandaro y’impanuka yakongoye inzu Ahagana saa moya n’iminota 15 z’umugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Nzeli 2017, urugo rwa Harelimana Jean de Dieu na Musabyeyezu Anuwarita rwibasiwe n’inkongi y’umuriro yatewe na Gaz bari baretseho maze ibyari mu nzu byose bihinduka umuyonga. Uyu muryango utuye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS