Gasana Anasitazi N’igisambo
Banyarwanda banyarwandakazi,
maze kumva ikiganiro ingirwa dogiteri Gasana anasitazi yakoze kuli radio itahuka
asobanura amateka ayagoreka,byanteye kumwibazaho kuko yiyita impuguke kandi
arangwa nibinyoma kimwe nivangura ryamwokamye,nagerageje kwegera abamuzi
kugirango mumenye neza.
Gasana Anasitazi ni umugabo usheshe akanguhe,akaba avuka muli kigali ngali.
yabaye muli repubulika ya mbere niya kabili,aliko akaba ali umugabo uhakwa cyane.Agakunda gutegeka akaba aliyo mpavu atagira umurongo agenderaho
Yabaye muli MRND,ndetse akazi akaba yaragakeshaga uwitwa Habimana Bonaventure wali umukuru wa MRND kuko bali inshuti cyane.
Gasana Anasitazi ali mubatangiye umutwe winterahamwe,aliko abonyeko
MDR igenda ikomera ahita ajya muli MDR,akaba ali nayo mpamvu yaje kuba misitiri wububanyi namahanga.
Ageze muli minisiteri yarahatswe biratinda agerekaho no kugambanira abo babana mwishyaka abateranya nubutegetsi kugirango imbehe ye itubama
kuko kuli we iyo ali inyungu numwana yibyariye yamutanga.
Yigeze kugaragaza ubuhemu bwe igihe nyakwigendera Habimana Bonaventure
yatahaga agahitira kuli minisiteri ku mureba aziko yigeze kuba inshuti ye,aliko yabwiye abakozi be ko atamuzi.
Gasana Anasitazi yali inshuti cyane yumuryango wa Makeli Dominiko,aliko agizwe
Ambasadeli yajyanye umugore wa Makeli muli Amelika amutesha umuryango we
kandi yalitaga no ku mugabo we wali ufunze kwakutanga umugayo asenya urugo
rwa makeli atyo,abana basigara mu gihirahiro na se wabo afunze.
Uwo mpemuke ndamuke aherutse kugoreka amateka abizi abishaka,alihanukira
ngo umwami Rudahigwa Nkubitoyimanzi si intwali!!
Niko se gasana we Rudahigwa ko yazanye amahoro,akubaka amashuli,igihugu akagitura Umwami Christu,ayo mateka waba warayize hehe!!Rudahigwa ko yaranzwe no kwicisha bugufi,no gukolera igihugu aho si rya ronda koko ryakomye!! imyaka ufite iragaragazako ugoreka amateka uyazi aliko uwo si umurage mwiza utanga mu rubyiruko kandi witwa ko ngo wize amateka,none gerageza uve ibuzimu ujye ibuntu.
Ese ko uhora uhinduka nkikirere,none ubwami bwimye ingoma ko ali wowe wa mbere wabuyoboka noneho uzavuga iki ko ukunda imyanya nibyubahiro!!
nyamuneka geragageza wikwibite agashyi,kandi menya gusaza utanduranyije cyane.
Mbwirabumva Joseph.
https://inyenyerinews.info/human-rights/gasana-anasitazi-nigisambo/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSWORLD Banyarwanda banyarwandakazi, maze kumva ikiganiro ingirwa dogiteri Gasana anasitazi yakoze kuli radio itahuka asobanura amateka ayagoreka,byanteye kumwibazaho kuko yiyita impuguke kandi arangwa nibinyoma kimwe nivangura ryamwokamye,nagerageje kwegera abamuzi kugirango mumenye neza. Gasana Anasitazi ni umugabo usheshe akanguhe,akaba avuka muli kigali ngali. yabaye muli repubulika ya mbere niya kabili,aliko akaba ali umugabo uhakwa cyane.Agakunda gutegeka akaba...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Ikinyamakuru inyenyeri Kirasebye. mu minsi mike muraba mwabaye nka Kangura cg Rushyashya?Nta soni kwemera gusohora inyandiko itukana mu kinyamakuru dukunda kandi twubaha?ndabizi ko musigaye mwarabaye nka Igihe.com (naba nabo), musigaye musohora comment zibanyura izitabasingiza mukazita kure.iki kinyamakuru kikirimo Noble Marara na Charles Ingabire cyakoraga professionally,ariko umuntu uri kucyangiza ari kugihemukira.Nkiyi nyandiko Itukana, murabona hari facts yigeze itanga.ubu se uyu wayanditse uwamushakaho nkibi yanditse yabibura ko hari nubwo yakuba4.Mwisubireho ritararenga.