Ese Leta y’ u Burundi yaba yikomye Dr.Richard Sezibera ishaka u Rwanda ?
U Burundi burashinja Ubunyamabanga bw’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba kubugambanira ngo bukurwe muri uyu muryango n’ ubundi biboneka ko ibihugu byombi bitari guhuza n’ ubwo impande zombi zitari zabyerura.
Kuva ibyo bisabwe, ntacyo guverinoma y’u Burundi yigeze itangaza ariko minisitiri w’iki gihugu ushinzwe ibikorwa by’uwo muryango madamu Léontine Niyonzima yavuze ko igihugu cye kiri kugambanirwa bikomeye n’ubunyamabanga bw’umuryango kugira ngo kiwukurwemo.
Yagize ati “Twebwe guverinoma y’u Burundi turi mu karere ka EAC,ni byo GIZ iradufasha mugabo kubera idufasha ntishobora kuza gusambura akarere kubera imfashanyo itanganga muri EAC ni politique za secretaire generale wa EAC umengo arashaka y’uko uburundi buvamo agira propaganda ku Burundi mugabo sinibaza niba azashika kucoo ashaka ko uburundi buva mu karere ka EAC”
Dr. Richard Sezibera Umunyarwanda uyoboye ubunyamabanga bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba kuri telephone yabwiye radio Isango Star dukesha iyi nkuru ko bari gukora ibishoboka ngo u Burundi bugume muri uyu muryango,ibirego by’u Burundi kuri we rero ngo nta shingiro bifite.
Yagize ati“ Ntabwo aribyo,nta shingiro bifite.njye nakiriye ibaruwa ya GIZ igaragaza icyemezo cya guverinoma y’ubudage ntabwo twigeze tuvugana.Ni icyemezo cyabo si icyanjye,ahubwo twe turi gukora ibishoboka ngo uburundi bugume mu muryango”
- Dr Richard Sezibera yavuze ko ibyo u Burundi buvuga ari ibinyoma bisa
Uyu munsi abatera inkunga uyu muryango bawufiteho ijambo rikomeye dore ko bihariye 70% y’inkungu ukoresha.
Abakurikirana hafi politique y’akarere bagasanga ibihugu biwugize bishobora kumva ibyo basabwa kugira ngo inkunga y’imirimo n’imishinga bahuriyeho itadindira ku rundi ruhande ariko bigenze uko ngo byaba bica amarenga yo gusenyuka kwawo.
Guhakana kwa Dr,Richard Sezibera ko nta mugambi uhari wo kwigizayo u Burundi bigaragaza ko Leta y’ iki gihugu yaba ishakira impavu aho itari kuko hashize iminsi ishinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo by’ umutekano mucye watangiye muri Mata 2015 ubwo abatemera manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza batangiye imyigaragambyo.
Elysee Nzashima-imirasire.com