Kizito Mihigo ubwo yerekwaga abanyamakuru ku biro bikuru bya Polisi ku Kacyiru kuya 15 Mata (Ifoto/Niyigena F.)
Biteganyijwe ko I saa munani, kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Mata 2014, aribwo Kizito Mihigo hamwe na bagenzi bagezwa imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru.
Umushinjacyaha mukuru  Muhuza Richard avuga ko iyi ariyo nshuro ya mbere bazaba bagejejwe imbere y’umucamanza akaba aribwo bamenyeshwa ibyo baregwa n’ubushinjacyaha.

Usibye kumenyeshwa ibyo baregwa, biteganyijwe ko baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe ubushinjacyaha bugikora iperereza kuko ubu bagifungiwe muri sitasiyo za Polisi.

Umuhanzi akaba n’umuririmbyi ukunzwe na benshi, Kizito Mihigo hamwe n’umuyobozi wa Radiyo Ubuntu Butangaje witwa Ntamuhanga Cassien n’uwahoze mu gisirikare Dukuzumuremyi Jean Paul n’umugore witwa Niyibizi Agnes bakurikiranyweho ibyaha birimo gukorana n’umutwe wa FDLR na RNC, gushaka guhirika ubutegetsi buriho, kwica bamwe mu bayobozi b’igihugu, guteza umwiryane mu banyagihugu n’ibindi ariko buri wese akaba yari afite inshingano ze zihariye mu mikorere y’ibyaha nkuko byavuzwe na Polisi.

Kuya 14 Mata 2014 ubwo Polisi yasohoraga itangazo ry’iby’ibi birego yavuze ko yataye muri yombi Kizito kuya 11 Mata [nubwo yari amaze igihe yaraburiwe irengero], Ntamuhanga kuya 14 Mata [nubwo yari yarabuze kuva kuya 7 Mata], Dukuzumuremyi afatwa kuya 12 Mata naho Niyibizi afatwa nyuma y’iryo tangazo.

Hashingiwe ku ngingo ya 461, 462 na 463 z’igitabo cy’amategeko ahana (penal code), aba bose bakurikiranyweho ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo. Iki cyaha gihanishwa igifungo cy’imayaka iri hagati ya 15 na 25.

Kizito aramutse ahamywe n’ibi byaha yakwisanga muri gereza aho yafunganwa n’infungwa n’abagororwa yahoraga ajya kwigisha iby’ubumwe n’ubwiyunge akoresheje ubuhanzi bwe ndetse ibi akaba yarabikundiwe n’abayobozi b’igihugu aza no guhabwa igikombe na Madamu wa Perezida wa Repubulika muri 2011 nk’urubyiruko rukoresha ubuhanzi mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyagihugu