Emmanuel Gisa, yanyuze muri Mozambike Tanzaniya na Uganda bimugoye abona gukandagira mu Rwanda
Ku mazina ya Emmanuel Gisa, Fred Rwigema yanyuze muri Mozambike Tanzaniya na Uganda bimugoye ngo abone uko ataha mu Rwanda.
Akiri muto ababanye na we bavuganye n’ itangazamakuru bavuga ko Rwigema yakuranye ubutwari budasanzwe akiri umwana muto aho yiganaga n’ abandi bana b’ impunzi.
Rwigema yasoje amashuri ye yisumbuye mu mwaka wa 1976, aho yahise afata inzira ajya muri Tanzania ubwo; ari bwo yinjiraga mu mutwe w’ inyeshyamba za Front for National Salvation ( FRONASA ) wari uyobowe na Yoweri Museveni, mukuru w’ inshuti ye magara Salim Saleh. Ni muri uwo mwaka kandi Emmanuel Gisa yatangiye gukoresha izina rya Fred Rwigema.
- Fred yanyuze mu nzira y’ amahwa mbere yo kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda
Mu mwaka wa 1978, Fred Rwigema yagiye muri Mozambique afatanya n’ inyeshyamba za FRELIMO, ubwo zari ku rugamba rwo kurwanya no guca akarengane k ’ abegihugu bari barambuwe uburenganzira bwabo. Mu 1979, Rwigema yinjiye mu mutwe w’ inyeshyamba za Uganda National Liberation Army ( UNLA ) wafatanyije n’ ingabo z’ igihugu za Tanzania kuvana Idi Amin ku butegetsi ari na bwo yahungiraga muri Libiya.
Rwigema yaje kwinjira mu mutwe wa National Resistance Army ( NRA ) wa Museveni, ubwo bari mu ntambara na Guverinoma ya Milton Obote. Kuva inyeshyamba za NRA zahirika ubutegetsi bwa Obote zikanabohora Uganda, Rwigema yagiriwe icyizere ahabwa umwanya wa Minisitiri w’ Ingabo wungirije. Umwihariko we ni uko umwanya ukomeye yari afite muri Leta ya Uganda utamubuzaga kugumana abasirikare be mu ntambara z’ urudaca zahoraga mu majyaruguru ya Uganda.
Fred yagiye agikenewe cyane byaba ku muryango we no ku gihugu cye
Nyuma yo kurwana intambara zabohoje ibihugu by’ abandi, ku italiki ya 1 Ukwakira 1990, Fred Rwigema yayoboye ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Taliki ya 2 Ukwakira 1990 yahise atabaruka arasiwe ku rugamba mu murenge wa Matimba ubu ni mu karere ka Nyagatare mu burasirazuba bw’ u Rwanda.
Fred Rwigema ni umwe mu ntwari z’ u Rwanda zihora zibukwa buri tariki ya mbere Gashyantare, akaba ari mu cyiciro cy’ intwari z’ imanzi nta n’ undi bari kumwe muri iki cyiciro kubera ubutwari buhebuje yagaragarije abanyarwanda nta nyungu aharanira.
Ubwanditsi
None se ko mutatubwira neza uko yapfuye. Nibaza ko kumwibuka nk’intwari gusa bidahagije, ahubwo tugomba no kumenya ibye byose.
Ukuri kuracyari ikibazo mu banyarwanda!