Indege yo mu bwoko bwa “Drone” y’Umuryango w’Abibumbye muri Congo yashwanyagurikiye ku kibuga cy’indege cya Goma muri Congo kuri uyu wa gatatu, nta muntu wahagiriye ikibazo nk’uko byemezwa n’ umuvugizi w’ingabo za MONUSCO.

Tariki 03 Ukuboza ubwo izi ndege zatangiraga gukora akazi i Goma

Tariki 03 Ukuboza ubwo izi ndege zatangiraga gukora akazi i Goma

Impanuka yashwanyaguje iyi ndege yabaye ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 15 Mutarama ubwo iyi ndege nto cyane yageragezaga kujya hasi ku kibuga cy’indege cya Goma.

Umwe mu bakozi ku kibuga cy’indege cya Goma yemeje ko iyi ndege itagira umupilote yashwanyaguritse yose yose.

Prosper Basse uvugira ingabo zatumwe kugarura amahoro muri Congo za Monusco yemeje ko aka kadege kaba ari gato cyane koko kashwanyaguritse.

Ati “Nta muntu n’umwe wahakomerekeye. Turi kureba icyaba cyateye impanuka y’iyi ndege.”

Izi ndege zoherejwe muri Congo ari ebyiri, zije mu bikorwa byo kugenzura no gushaka amakuru ku mitwe yitwaje intwaro muri Kivu ya ruguru.

Izi ndege zagurutse bwa mbere mu kirere cya Goma kuwa 3 Ukuboza 2013.

Izi ndege kabuhariwe mu kureba ikiri ku butaka, zoherejwe mu burasirazuba bwa Congo ngo zijye zitanga amakuru y’ukuri ku rujya n’uruza mu duce turimo inyeshyamba ndetse no ku mbibi z’ibihugu bya Uganda, Congo n’u Rwanda.

Izi ndege zoherejwe ari ebyiri zakozwe n’ikigo kitwa Selex ES, igice kimwe mu ngabo z’Ubutaliyani zitwa Finmeccanica.

Ni utudege duto, kamwe gafite uburebure bwa metero eshanu. Iyoherezwa ry’indege zo muri ubu bwoko muri Congo ryavuzweho cyane mu ntangiriro z’umwaka ushize.

Leta y’u Rwanda ifite ikicaro mu kanama k’umutekano ka Loni, yamaganye izi ndege mu izina rya Africa ivuga ko ibibazo by’umutekano muri Congo bikwiye gucyemurwa n’inzira zemeranyijweho n’ibihugu bya Africa cyane cyane ibyo mu karere.

Indege za Drones zoherejwe muri Congo zahageze nyuma y’uko intambara ikomeye ya M23 na Leta ya Congo irangiye, ndetse benshi bibajije ikindi zije gukora nyuma y’iyo ntambara.

Bene izi ndege zikoreshwa cyane na Leta z’unze ubumwe za Amerika mu kwivuna abo mu mitwe y’iterabwoba bihugu bya Pakistan,Afghanistan na Yemen.

Izi ndege ni kabuhariwe mu kwitegereza uko ibintu bimeze ku butaka, ndetse izahawe ubushobozi zikarasa nta guhusha aho ziyemeje.

Zikoreshwa n’ababa bari ku butaka bakoresheje za mudasobwa cyangwa “Telecomande” zabugenewe zikaguruka zonyine.

Muri Afghanistan  Pakistan na Yemen bivugwako zimaje kwica abarenga ibihumbi bitanu bose hamwe.

Unmanned Aerial Vehicle (UAV) nzizo ndege zahawe akazina ka “Drone”, ubusanzwe iri ijambo ry’icyongereza rivuga Inzuki z’ingabo, imisusire y’uruyuki ikaba ari nayo y’aka kadege gakoranywe ubuhanga butangaje.

Mu bihugu bya Africa, Congo na Africa y’Epfo nibyo ikirere cyabyo kimaze gukoresha izi ndege. Muri Africa y’Epfo batangiye gukoresha utu tudege mu Ukuboza 2012 zigamije kurwanya ba rushimusi b’inyaswa bita inkura (Rhinoceros).

UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/2013-12-03T151915Z_01_AFR105_RTRIDSP_3_CONGO-DEMOCRATIC-DRONES-03-12-2013-17-12-47-1781.jpg?fit=630%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/2013-12-03T151915Z_01_AFR105_RTRIDSP_3_CONGO-DEMOCRATIC-DRONES-03-12-2013-17-12-47-1781.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSIndege yo mu bwoko bwa “Drone” y’Umuryango w’Abibumbye muri Congo yashwanyagurikiye ku kibuga cy’indege cya Goma muri Congo kuri uyu wa gatatu, nta muntu wahagiriye ikibazo nk’uko byemezwa n’ umuvugizi w’ingabo za MONUSCO. Tariki 03 Ukuboza ubwo izi ndege zatangiraga gukora akazi i Goma Impanuka yashwanyaguje iyi ndege yabaye ahagana saa tanu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE