U Rwanda rurasabwa kutajyana BBC mu nkiko nyuma y’uko komisiyo yashyizweho ngo isesesngure uruhare rwayo mu guhakana no gupfobya jenoside isabye guverinoma y’u Rwanda guhagarika amasezerano yari ifitanye nayo ndetse ikayijyana mu rukiko.

Mu cyumweru gishize nibwo iyi komisiyo yakoze iperereza kuri filimi Rwanda’s Untold Story yatambutse kuri BBC2, yashyize ahagaragara raporo ku byo yagezeho, isaba ko BBC yajyanwa mu nkiko.

William Gelling, uhagararaiye u Bwongereza mu Rwanda, yasabye guverinoma y’u Rwanda kutagira igikorwa ikora kizatuma serivisi za BBC mu Rwanda zihagarara burundu nk’uko iyi nkuru dukesha The East African ikomeza ivuga.

Ambasaderi William avuga ko n’ubwo ibyo iyi komisiyo yagezeho babyuha, bizeye ko ibyo guverinoma y’u Rwanda izahitamo byose n’uko izahitamo kubishyira mu bikorwa, ikwiriye kubikora mu buryo buzatuma BBC isubukura serivisi zayo z’ikinyarwanda vuba bishoboka.

Ishyira ahagaragara ibyo yagezeho mu bushakashatsi bwayo, iyi komisiyo yari iyobowe na Martin Ngoga yavuze ko BBC yarenze ku mategeko kandi ikananirwa kubahiriza umurongo igenderaho mu gutangaza amakuru.

Iyi raporo ivuga ko habayeho kugabanuka k’ubushake kwa BBC mu kubahiriza ibyo yari yaremeranyijwe n’u Rwanda. Mu gihe cy’amezi 4 iyi komisiyo yahuye, yiga, kandi inamenya byinshi biturutse mu bantu batandukanye irangije ifata umwanzuro.

Ibimenyetso iyi komisiyo yagaragarijwe nabyo byagaragaje ko BBC hari ibyo yarenzeho ku bijyanye n’ibigomba gutangazwa muri porogaramu zayo z’ikinyarwanda.

Amasezerano BBC na guverinoma y’u Rwanda bari bafitanye naramuka aseshwe, RURA izambura umurongo ndetse n’uruhushya BBC yari ifite rwo gukorera mu Rwanda. Ibintu Dr. Phil Clark, impuguke yo mu Bwongereza yanatanze ubuhamya kuri komisiyo ya Ngoga ivuga ko kujyana BBC mu rukiko no guhagarika serivisi zayo kwaba ari ukurengera.

JPEG - 37.1 kb
Dr Phil Clark

Dr Clark akomeza avuga ko ikirego nk’iki cyazatuma BBC ihatirwa gushyira ahagaragara ibyo yagendeyeho ikora iriya filimi, by’umwihariko ibice byagiye bivanwamo mu rwego rwo kugoreka amateka ya jenoside, n’impamvu uwakoze filimi yahisemo kuvugana n’abatangabuhamya yakoresheje muri iyi filimi.

Dennis Nsengiyumva – imirasire.com