Dlamini-Zuma yahamagaye Nkurunziza amubwira ibyo kohereza abasirikare mu Burundi
Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) yahamagaye Perezida w’u Burundi amubwira ko igikorwa cyo koherezayo abasirikare atari umugambi wo gutera igihugu.
Leta y’u Burundi iherutse gutangaza ko izo ngabo niziza zizafatwa nk’umwanzi uteye igihugu, bityo ko igisirikari cy’u Burundi cyiteguye kuzihashya.
Nkosazana Dlamini-Zuma yabwiye Perezida Pierre Nkurunziza ko adakwiye kumva ko kuba uyu muryango ushaka kohererezayo ingabo, ari umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwe.
Muri uku kwezi, AU yatangaje ko igiye kohereza abasirikare ibihumbi 5 mu Burundi, mu rwego rwo guhagarika ubwicanyi bumaze guhitana abaturage barenga 400.
Uyu muryango wavuze ko nubwo Leta y’u Burundi yakwanga uyu mwanzuro, aba basirikare bazajyajo ku ngufu.
Gusa uyu mugambi w’uyu muryango wamabaganwe mu buryo bukomeye n’u Burundi, kuko wbavuze ko aba basirikare baramutse baje byaba ari igitero kigabwe mu gihugu, bagomba kurwanywa.
Ibi byatumye rero Nkosazana Dlamini-Zuma ahamagara Perezida Nkurunziza amubwira ati “Afurika yunze ubumwe nta yindi gahunda ifite mu Burundi bitari ugufasha leta n’abaturage ku bibazo bafite, iyi gahunda igamije gushaka uko abanyafurika ubwabo bishakira ibisubizo.”
Nkosazana Dlamini-Zuma yakomeje agira ati “Uyu muryango ufite umugambi w’ibiganiro na leta y’u Burundi ngo hashakwe uburyo bwiza bwakoreshwa ngo aba basirikare boherezwe, ku buryo habaho ubwumvikane ku mpande zombi.”
Nkosazana Dlamini-Zuma kandi yasabye Perezida Nkurunziza gukomeza umugambi w’ibiganiro n’abamurwanya, ugomba gutangira tariki ya 28 Ukuboza 2015 mu Mujyi wa Kampala.
U Burundi buri mu midugararo ya politiki kuva muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazwaga nk’umwe mu bahatanira ubuperezida ku nshuro ya gatatu, ikintu abamurwanya bavuze ko ari uguhonyora amasezerano ya Arusha ndetse n’Itegeko Nshinga ry’u Burundi ariko we akavuga ko nta na kimwe muri ibyo yahonyoye.
Abarwanya Nkurunziza bibumbiye mu cyiswe FOREBU baherutse gutangaza ko bazatuza ari uko Nkurunziza avuye ku butegetsi, ariko umuvugizi wa Nkurunziza, Willy Nyamitwe, na we ntiyatinze kubabwira ko ntaho bataniye n’ababanjirije, bityo ko na bo bazamenerwa mu igi nk’uko byagendekeye abo bandi.
https://inyenyerinews.info/human-rights/dlamini-zuma-yahamagaye-nkurunziza-amubwira-ibyo-kohereza-abasirikare-mu-burundi/AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSPerezida Nkurunziza w'u Bureundi, na Dlamin Zuma uyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) yahamagaye Perezida w’u Burundi amubwira ko igikorwa cyo koherezayo abasirikare atari umugambi wo gutera igihugu. Leta y’u Burundi iherutse gutangaza ko izo ngabo niziza zizafatwa nk’umwanzi uteye igihugu, bityo ko igisirikari cy’u...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS