Dictator Wacu
Umuntu wahanze aka ga cartoon yabonye ibintu uko biri !
Kagame ibye bizarangira nkibya Mugabe.
Mugabe yamaze imyaka 42 kubutegetsi.
Mugabe ariko hari aho atandukaniye na Kagame nubwo bahuje ikibazo cyo kugundira ubutegetsi , kwikunda bikabije no gusahura umutungo wa rubanda. We yarize nyakwiga, ntabwo ari nka Kagame bahimbira PHD nkumudali.
Kimwe na Mugabe ariko , Kagame nawe yabayeho mubuzima butoroshye mubuto bwe akaba ari naho abasesengura bavuga ko ubwoba ahorana bwaturutse. Heidi Holland wanditse kumateka nubuzima bwa Robert Mugabe yavuze ukuntu yari umuntu utarashoboraga kwemera ibitekerezo bidahuje nibye. Ngo uwobatumvikanaga yahitaga amufata nkumwanzi nkuko Kagame nawe abigenza. Ngo nawe yari umuntu wumva ko kuganira nuwo batumvikana ari nkigitutsi kuri we kuko kuriwe utaramushyigikiraga yahitaga amushyira mugatebo kabamurwanya kabone niyo baba batumvikanye kukantu gato cyane ( nka ya marido yo mubiro bya Kagame yakubitishije aba officers!!)
Kagame amaze imyaka 24 ategeka.
Twizereko atazamara indi 18 tutaramushimira. Byaba ari agahoma munwa.
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/human-rights/dictator-wacu/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/DGYaYL0XkAAR2RN.jpg?fit=960%2C636&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/DGYaYL0XkAAR2RN.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICS Umuntu wahanze aka ga cartoon yabonye ibintu uko biri ! Kagame ibye bizarangira nkibya Mugabe. Mugabe yamaze imyaka 42 kubutegetsi. Mugabe ariko hari aho atandukaniye na Kagame nubwo bahuje ikibazo cyo kugundira ubutegetsi , kwikunda bikabije no gusahura umutungo wa rubanda. We yarize nyakwiga, ntabwo ari nka Kagame bahimbira PHD nkumudali. Kimwe na...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS