Depite Byabarumwanzi Francois ngo yaba yarafashije Ambasaderi Mitali Protais kunyereza miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda y’ishyaka PL.

François Byabarumwanzi

Amakuru   yasohokeye mu IGIHE.com avuga ko Mitali Protais wari Perezida wa PL akaba na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, yifashishije Depite Byabarumwanzi Francois kugirango abashe kubikuza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 45.
Umwe mu bayoboke ba PL utashatse ko amazina ye atangazwa, yatangarije IGIHE ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2014, Byabarumwanzi yafashije Mitali wari Perezida wa PL, kunyereza miliyoni 45 mu byiciro bibiri bitandukanye ariko mu munsi umwe.

Yagize ati “Mu ntangiriro za 2014 tumaze kubona amafaranga, Nyiramirimo yasinyaga kuri Konti, ariko Mitari amukurishaho, noneho ashaka Depite Byabarumwanzi Francois amufasha gusinyira amafaranga, ni we bafatanyije.”

Akomeza avuga ko icyo gihe Mitali Protais yasinyaga nka Perezida, agashyira Byabarumwanzi agasinya nk’undi wemerewe gusinya kuri Konti, kandi ubundi mu micungire y’amafaranga y’ishyaka ntawe ushobora gusohora amafaranga atazi icyo agiye gukora.

Ubusanzwe kuri konti y’ishyaka PL hasinyaga abantu babiri, ariko hakajyaho n’undi wa gatatu kugirango nihagira ubura muri babandi babiri hatazavuka ikibazo amafaranga akabura uko abikuzwa.

Undi wari wemerewe gusinya kuri iyo Konti ni Umubitsi, ariko we ngo bamuhaye sheki ya miliyoni 20 ngo ayisinye, ahitamo kubanza kujya kubaza Dr. Odette Nyiramirimo niba yaba azi icyo ayo mafaranga agiye gukora.

Icyo gihe ngo Dr.Nyiramirimo yamusubije ko atazi icyo agiye gukora, anamubwira ko naramuka ayasinyiye azamubarwaho. Ibyo byatumye Depite Byabarumwanzi wari Visi Perezida wa Kabiri w’Ishyaka asinyira Mitali mu mazina ye, abasha kubikuza miliyoni 45 mu byiciro bibiri mu munsi umwe, hamwe abikuza miliyoni 20 ahandi abikuza miliyoni 25.

Nyamara ubwo ngo ni bumwe mu buryo bwahise bumenyekana bwakoreshejwe mu kunyereza amafaranga y’ishyaka PL, cyane ko ubusanzwe Umunyamabanga mukuru ari we ushinzwe imikorere, ukurikirana imirimo n’imibereho y’ishyaka, ariko yaba Donatile Mukabarisa wari kuri uwo mwanya, Mitali yari yaramwambuye ububasha bwo gusinya kuri konti, ari bwo bwari bufitwe na Depite Byabarumwanzi.

Twifuje kumenya amafaranga Depite Byabarumwanzi Francois yasinyiye Mitali Protais ngo abikuzwe icyo yari agiye gukoreshwa, yirinda kugira icyo adutangariza, atubwira ko amakuru yose arebana n’ishyaka, atangazwa n’umuyobozi w’ishyaka w’agateganyo ari we Depite Donatile Mukabarisa akaba n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga AmategekoUmutwe w’Abadepite.

Mu gihe twateguraga iyi nkuru, twagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’agateganyo w’ishyaka PL ariko ntitwabasha kumubona, ariko iyi nkuru IGIHE izakomeza kuyikurikira.

Kuva ku itariki ya 3 Mata 2015, aho Mitali Protais aherereye ntiharamenyekana, dore ko yahagurutse muri Ethiopia ku itariki ya 2 Mata nyuma yo guhagarikwa ku mirimo ye nka Ambasaderi w’u Rwanda kugira ngo abanze akemure ibibazo afitanye n’ishyaka rye.

Source: Igihe.com

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSDepite Byabarumwanzi Francois ngo yaba yarafashije Ambasaderi Mitali Protais kunyereza miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda y’ishyaka PL. François Byabarumwanzi Amakuru   yasohokeye mu IGIHE.com avuga ko Mitali Protais wari Perezida wa PL akaba na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, yifashishije Depite Byabarumwanzi Francois kugirango abashe kubikuza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 45. Umwe mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE