CNLG imereye nabi umunyamideli Kate Bashabe
CNLG imereye nabi umunyamideli Kate Bashabe kubera campaign yari yatangije yo kugurisha imipira yo mu bwoko bwa T-shirts murwego rwo gufasha abacitse kw’icumu rya Genocide bakeneye ubutabazi.
Uyu munyarwandakazi wamaganywe na CNLG kandi yaregereye akanagirwa inama y’abo yashobora guheraho arashaka, nkabakenewe gusanirwa amazu cyangwa abakeneye ububasha mu kubona minervales kugirango bakomeze kwiga.
Leta y’uRwanda igenda ubeshya yuko ibereye abacitse kw’icumu unintentionally, ko ntacyo bazayiburana ariko ikabima ubutabazi. Ntabwo Kate bashabe yagize icyo gitekerezo cyo kubafasha atabitewe no kubona akarengane n’inzara barimwo.
Infashanyo reta igenda ivana kw’isi yose mwizina ryabo ntihagire uyibona, ikubakwamwo amazu n’amagorofa.
Biragayitse cyane kubona dushishikarizwa kwibuka nkurubyiruko, hagira ubizirikana, ashaka gufasha abakeneye na CNLG yamwihereye, abizizwa.
Iyi ni imikorere bwoko ki?
Ni gute CNLG ibeshya ko iharanira inyungu z abahejejwe mu gahinda na genocide yarangiza ikabambura uburenganzira bwo gutabarwa? Ikabambura nyirugutabara uvuga ko hari icyo yabamarira kubafasha?
Ubu muzongera muvuge ko abantu badafashkwe bugwate? Ko reta itabakoresha ibacuruza kandi inabyihariye?
Christine Muhirwa