CHUK abarwayi bafungirwa mu bitaro
Bamwe mu barwayi barara ku mabaraza ya CHUK baje kuri transfert ntibahita bakirwa (Ifoto/Rubibi O)
Ubuyobozi bw’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), buratangaza ko nta barwayi bafungirwa mu bitaro kuko babuze ubwishyu, mu gihe bamwe mu barwaza bo bavuga ko iki kibazo gihari.
Ibi ni mu gihe hirya no hino mu mavuriro bivugwa ko hari abarwayi bajya kwivuza nta bwishingizi bafite ndetse n’abafite ubwisungane mu kwivuza ngo hakaba hari ababura ayo bishyura.
Mukagatare Agnes, umwe mu barwaza waganiriye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe yemeza ko muri ibi bitaro hari abantu bafungwa babuze ubwishyu, aho ngo iyo hashize iminsi itatu bashyirwa ku mabaraza akaba ari ho bajya barara bacungishijwe ijisho.
Ati “Hari ubwo umuntu aza arembye wenda nta bwishingizi afite cyangwa afite na mituweri ariko akabura amafaranga yo kwishyura, iyo babona udashobora kwishyura imwe mu miti baba bakwandikiye barakuvura nk’iminsi itatu, ubundi bakagusohora ku ibaraza kandi ntiwabona uko utaha kuko baba babarinze. N’uwagenda byitwa ko yatorotse ibitaro.”
Ikindi kibazo uyu murwaza agaragaza, ni uko muri uku kubafungira mu bitaro, hari n’ababa batarakira neza kandi ngo ntibakomeze kuvurwa, wenda ngo bakire boherezwe gushaka aya mafaranga.
Undi nawe utaratangaje amazina ye, yagize ati “Ibyo rwose bibaho kandi si aha gusa. Ariko kandi hari ubwo ubona nabo nta kundi babigenza kuko uko kutishyura nabo bibagiraho ingaruka nk’uko twumva ngo amavuriro afite igihombo.”
N’ubwo ariko aba bavuga ibi, Umuyobozi w’ibitaro bya CHUK Dr Hategekimana Theobald avuga ko ibi bitabaho muri iri vuriro, kuko ngo byaba ari ukwishyira mu gihombo kurushaho kubagumisha ku bitanda byabo. Ngo baba batwara imyanya y’abandi barwayi bashobora kugana ibitaro bafite ubushobozi bwo kwishyura.
Yagize ati “Ntabwo twebwe dufunga abarwayi mu bitaro, gusa abo barwayi barahari badashobora kwishyura, badafite mituweri cyangwa se ko badashobora kwishyura 10% kuko serivisi dutanga hano zirahenze. CHUK ni ibitaro by’icyitegererezo ariko kandi ni nako bigomba kugenda kuko biba bivuye ku buremere bw’uburwayi.”
Dr Theobald akomeza agira ati “Igitanda uko kijyaho abarwayi benshi, nibwo haboneka amafaranga menshi. Umurwayi iyo aje akamara amezi abiri ku gitanda ni igihombo. Wa murwayi utabashije kwishyura asiga umenye aho aturuka, rimwe na rimwe hari ubwo twandikirana n’Akarere akomokamo kugira ngo uwo muntu bazamufashe, ariko usanga hakirimo ikibazo cy’uko bemera kwishyura ntibikorwe ugasanga ni igihombo ibitaro duhura nacyo.”
Kuba aba batabashije kwishyura basohorwa bagacungishwa ijisho barara ku mabaraza, Dr Theobald avuga ko ngo ari abarwayi bamwe babona nta mafaranga bafite atuma basubira iwabo, ngo bakaba barindiriye aho ngaho.
Agira ati “Iyo bakuvanye ku gitanda, igitanda uba wakivuyeho nyine. Iyo umuvanye ku gitanda icyo gitanda uba ugikeneye. Hari ubwo ashobora kuba adafite amafaranga atuma asubira iwabo, noneho akabona ahongaho hari icyo kurya akaba aharindiririye kugeza igihe azabonera amafaranga agataha.”
Abavuganye n’iki kinyamakuru, bavuga ko abashinzwe gucunga umutekano CHUK ngo baba bacungira hafi ku buryo n’ubwo baba barasezerewe mu bitaro baba badashobora gusohoka ngo batahe batishyuye.
Ibi biravugwa mu gihe ibitaro n’amavuriro hirya no hino bataka ibihombo bivugwa ko byaturutse ku myenda ya mituweri igiye ibereyemo amavuriro, aho byagiye bigaragara ko hari abarwayi bavurwa ariko ntibahabwe imiti.
Iri bura ry’ubwishyu kuri bamwe, ngo bishobora kuba indi nyongera ku bihombo ibitaro n’amavuriro bifite.
Izuba-rirashe