Najyaga mpumva ntarahagera, ariko ngahorana amatsiko yo kuzagera.

Hateye ukwaho, kuko ni agace bivugwa ko kayingayinga Nyamirambo mu kugira abakobwa batunzwe gusa no gukora akazi ko kwigurisha, basambana n’umuhisi n’umugenzi wese ubishyura.

Bugesera, aho hantu, nasanze ari agace gatangaje!

Si kure ya Kigali, yewe ntibinahenze kugerayo. Mu gihe kigera ku isaha irengaho gato mvuye i Kigali, nari ngeze Riziyeri, mu gace nagombaga kubwira umushoferi ko nageze iyo njya, ngasohoka mu modoka ye mpetse igikapu cyanjye, ngatangira akazi ko gutara amakuru.

Byari bigoye kugira uwo nabwira ijambo iryo ari ryo ryose, kuko natinyaga ko yahite anseka! Byansabaga kwiyumanganya nkitwara nk’umuntu usanzwe uhamenyereye.

Ariko byari byangoye cyane, kuko nibazaga uwo ndi bubwire nti ‘njyana mu ndaya’, nkumva ururimi rudasohoka.

Aho nari mviriyemo, Riziyeri, ni muri kamwe mu dusentere tugize Akarere ka Bugesera aho ukiva mu modoka, abanyonzi babyigana bakubaza niba ujya ‘Biryogo’ cyangwa ‘mu Gakinjiro’, kuko na bo bafite utu duce twitwa gutyo kandi twegereye aha.

Maze akanya ndebareba uko bimeze, nigiriye inama yo kubanza kujya kwimenyekanisha ku muyobozi uri hafi aho, mubwire ko mu gace ke hajemo umunyamakuru, na we musabe kumfasha gutara amakuru yanjye.

We ntibyangoye kumubwira ikingenza, navuze nisanzuye. Tuganira ajyana aho nashoboraga guhura n’umukobwa wanganiriza iby’amakuru nashakaga, yagiye ambwira inkuru z’urugomo n’imirwano ihahora ishingiye buraya bukabije buhakorerwa.

Aha ngo haba ubusinzi bukabije, aho abantu baho batangira kunywa inzoga guhera mu gitondo bakibyuka.

Aka gace abahatuye bagashushanya nka Sodoma na Gomora zo muri Bibiliya, ariko noneho zo mu Rwanda. Ibiganiro bya benshi, bakubwira ko amazina yabo yose afitanye isano n’aya Kigali, bakakubwira ko hari n’agace bita muri ‘Mukubite’, aho abakobwa bicuruza kuri make.

Kubona uwitwa indaya ntibisaba kugenda ubaririza, ujya kurangiza kubivuga bamaze kugutungira agatoki.

Buri muturage uhatuye wese aba azi neza umuryango w’inzu yakomengaho hagasohokamo indaya, mugatangira guciririkanya.

Ubonye uko abakobwa bakora uyu mwuga baba bahamagarwa bitwa indaya ahari wakeka ko bisebetse cyane, cyangwa se batari bwitabe, ariko siko biri. Nabo ubwabo barabyiyemerera ko bitwa indaya.

Indaya ubusanzwe ni abakobwa bizwi ko basambana n’abagabo babishyura, ngaka akazi na bo bemera ko bakora.

“Nacuruzaga inkwi hano Riziyeri, nkabona amafaranga 300Rwf gusa, ariko abakobwa bagenzi banjye baza kumbwira ngo utanze igitsina (avuge igitsina cye mu izina) umunsi umwe, cyangwa iminota mike ntiwakorera amafaranga 1000Rwf ashobora kugutunga iminsi ibiri?”, nguku uko Mukansanga Jacqueline, w’imyaka 33, yambwiye ko yinjiye muri uyu mwuga.

Uhereye iburyo ni Mukansanga Jacqueline na Tuyishimire Claire batunzwe n’uburaya (Ifoto/Irakoze R.)
Uhereye iburyo ni Mukansanga Jacqueline na Tuyishimire Claire batunzwe n’uburaya (Ifoto/Irakoze R.)

Mukansanga avuga ko yinjijwe mu buraya na bagenzi be, kandi ko bafite ishyirahamwe, aho kwinjiramo usabwa gutanga ibihumbi bibiri (2000Rwf).

Aha ni ku muryango w’aho Mukansanga akorera akazi ke ko kwicuruza (Ifoto/Irakoze R.)
Aha ni ku muryango w’aho Mukansanga akorera akazi ke ko kwicuruza (Ifoto/Irakoze R.)

Ibyo kuba kwinjira muri iryo shyirahamwe utanga amafaranga ibihumbi 2, binashimangirwa na Kamanzi Jeannette w’imyaka 30 na we ukora aka kazi.

Bamwe mu bakobwa bo muri aka gace ka Riziyeri bakwerurira ko kwigurisha ari ko kazi konyine bakora kababeshejeho kandi ko amanywa n’ijoro baba bakora imibonano mpuzabitsina bashakisha imibereho.

Kuryamana n’umugabo umwe inshuro imwe gusa, baca amafaranga hagati ya magana atanu n’ibihumbi bibiri.

Aba bakobwa bakodesha mu tuzu duto, twiganjemo utubi tw’ibyondo.

Ni naho bakirira abakiriya babo babagana amasaha yose y’umunsi, barimo n’abagabo bubatse bafite ingo batuye muri aka gace.

Gusambana kuri bo babyita ‘guhiga’, kandi basambana n’abantu b’imihanda yose babyifuje muri aka gace, bapfa kwishyura gusa.

Tuyishimire Claire, w’imyaka 22, amaze imyaka irenga 3 muri aka kazi. Avuga ko yabaye akazizi, ko atahindura akazi azi gukora gusa ari kwigurisha.

Mubajije umubare w’abagabo aryamana na bo ku munsi, yagize ati “N’icumi nabaha (twaryamana), kereka badafite ayabo.”

Bavuga ko basambana n’Abarundi, Abahinde bahatuye, Abakongomani, Abamotari, Abasirikare, Abajura …ati “bose turabakira, upfa kuba amafaranga wayinjije, icya mbere ni uko azana amafaranga!”

Tuyishimire avuga ko muri aka kazi bakora bahora bahura n’ingorane zikomeye, ariko ko batakareka.

Ati “Ni urupfu, abagabo baratuniga, urugero nkanjye aha ni icyuma banteye bafata umugozi barazirika ariko naravuze ngo reka mbireke narakomeje ndakora kubera ko ubuzima bwanjye ari ho buri. Nta mama ndeba ngo ndavuga ngo aramfasha, nta data ubwo se urumva nakora iki? Ubwo nyine duhora mu bibazo nta sambu ngira, nta nzu ngira iwacu ngo nzayicaramo, kandi ndabyara nahita mba mayibobo, nzakomeza ngume mu buraya.”

Abenshi muri aba bakobwa bagiye bava mu duce tunyuranye; harimo abavuye mu byaro byegereye aha, abandi bava Byumba, Kibungo, Ruhengeri, Cyangugu, Burundi n’ahandi, nk’uko babivuga.

Bose bagiye bafite abana, bamwe barabana abandi baba iwabo.

Mukamanzi, avuga ko kugira ngo atangire aka kazi byatewe n’uko umugabo bashakanye yamutaye, impamvu asangiye na benshi muri aba bakobwa bicuruza.

Aha ni mu cyumba cya Mukamanzi urara hasi mu nzu nto y’ibyondo (Ifoto/Irakoze R.)
Aha ni mu cyumba cya Mukamanzi urara hasi mu nzu nto y’ibyondo (Ifoto/Irakoze R.)

Ntibakozwa iby’uko uburaya buhabanye n’umuco nyarwanda, bavuga ko ari bwo buryo bubabeshejeho ko umuco ugira uwariye. Gusa bavuga ko nta cyiza kiri mu buraya, bati “amafaranga yo mu buraya n’iyo wakorera ibihumbi ijana mu minota ibiri ntuba uzi ahantu biba bigiye.”

Nk’urugero, mu mwaka amaze mu buraya Mukamanzi avuga ko nta kintu arageraho. Aragira ati “Baduhaye icyo dukora icyo cyo twacyeme, kandi tuzi ko akazi ari akazi niyo batubwira ngo turangure, tubohe uduseke, udusambi ibyo twabyemera ariko bakaduha amafaranga.”

Ku muryango iwe, Mukamanzi mu masaha ya saa sita z’amanywa aherekeje umukiriya  (Ifoto/Irakoze R.)
Ku muryango iwe, Mukamanzi mu masaha ya saa sita z’amanywa aherekeje umukiriya (Ifoto/Irakoze R.)

Abagore bashatse babashinja gusenya ingo

Mukeshimana Claudine (si yo mazina ye nyakuri) w’imyaka 21, afite abana bane atuye muri aka gace. Uyu mugore avuga ko yashyingiwe n’umusirikare ukorera mu kigo cya Gako.

Uyu mugore avuga ko muri uyu mudugudu bahora mu mvururu zo kurwana n’aba bakobwa kuko babatwarira abagabo.

Ati “Indaya iherutse kuntwarira umugabo, twese abagore turahaguruka turavuga ngo tugomba kumutera. Umugabo twamusanze aryamye kandi dufitanye isezerano.”

Akomeza agira ati “Aba bakobwa bicuruza usanga mu gihe cy’uko abasirikare bajya muri Sudani baza ari benshi, umugabo yataha ari nka nijoro akwitoratozaho byaturutse kuri ya ndaya yagiye kwinjiraho.”

Uyu mugore avuga ko atiyumvisha uko abakobwa bicuruza baba bazi ko umugabo uje kubareba afite umugore, na we bamuzi bakamwemerera kuryamana na we.

Ati “Usanga ababigiramo uruhare ari indaya, niba umugabo wanjye aje hano kandi azi ko ari umugabo wanjye ananzi tunaturanye akumva ko yanca inyuma, urumva nanjye nje n’uru rugi narukuraho cyangwa idirishya.”

Izi mvururu zinashamikiraho ibibazo by’ubujura bwa hato na hato, nk’uko uyu mugore abivuga.

Ngirababyeyi Siliveri, ushinzwe amakuru muri uyu mudugudu wa Riziyeri avuga ko muri uyu mwuga harimo abana bato ku buryo biteje impungenge, ati “birababaje kuko harimo n’abana bato uba ubona badakwiye kuba indaya.”

Hatagize igikorwa mu maguru mashya, aka gace kazaba indiri y’ubwicanyi, nk’uko Ngirababyeyi avuga ko ari zo mpungenge bafite nk’ababana n’aba baturage umunsi ku wundi.

Zimwe mu nzu zikorerwamo aka kazi ni uku zimeze (Ifoto/Irakoze R.)
Zimwe mu nzu zikorerwamo aka kazi ni uku zimeze (Ifoto/Irakoze R.)
Mu buraya, Mukansanga amaze kubyariramo abana 4 kuri ba se batandukanye (Ifoto/Irakoze R.)
Mu buraya, Mukansanga amaze kubyariramo abana 4 kuri ba se batandukanye (Ifoto/Irakoze R.
Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSNajyaga mpumva ntarahagera, ariko ngahorana amatsiko yo kuzagera. Hateye ukwaho, kuko ni agace bivugwa ko kayingayinga Nyamirambo mu kugira abakobwa batunzwe gusa no gukora akazi ko kwigurisha, basambana n’umuhisi n’umugenzi wese ubishyura. Bugesera, aho hantu, nasanze ari agace gatangaje! Si kure ya Kigali, yewe ntibinahenze kugerayo. Mu gihe kigera ku isaha irengaho...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE