Bwana Yakobo Bihozagara wahoze ari minisitiri mu Rwanda aherutse gutabwa muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize n’inzego z’iperereza z’u Burundi nk’uko amakuru yaturukaga mu nzego z’iperereza z’u Burundi ndetse na ambasade y’u Rwanda mu Burundi, kuri uyu wa kabiri yavugaga.

“Inzego zacu zataye muri yombi kuwa Gatanu Umunyarwanda witwa Jacques Bihozagara (…) Akekwaho gukorera inzego z’ubutasi z’igihugu cye”, uwo ni umwe mu bakozi b’inzego z’iperereza z’u Burundi wirinze ko amazina ye atangazwa ubwo yavuganaga na AFP dukesha iyi nkuru.

Jacques Bihozagara, yabaye minisitiri ndetse aba na ambasaderi w’u Rwanda, mu Bubiligi no mu Bufaransa, kuri ubu akaba afungiye muri kasho y’izi nzego z’iperereza z’u Burundi mu gace ka Rohero mu mujyi wa Bujumbura rwagati nk’uko amakuru akomeza avuga.

Aya makuru akaba yemejwe na n’umunyamabanga wa mbere muri ambasade y’u Rwanda mu Burundi, Fidèle Munyeshyaka. Yagize ati: Tuzi itabwa muri yombi rye, ariko ntituramenya impamvu.

JPEG - 22.5 kb
Ambasaderi Yakobo Bihozagara / ifoto: Internet

Nyuma yo kujya mu zabukuru, Jaques Bihozagara yahise atangira kwikorera ku giti cye, aho yanajyaga i Burundi kenshi muri business nk’uko umwe mu bakozi bakuru muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yabitangarije AFP kuri telephone.

Munyeshyaka yagize ati: “Birumvikana ko dufite impungenge , nk’uko tuba tumeze buri gihe iyo Umunyarwanda atawe muri yombi”.

Nk’uko amakuru aturuka mu gipolisi no mu batangabuhamya avuga, ngo Abanyarwanda benshi batawe muri yombi mu Burundi bakoherezwa iwabo, aho ngo abenshi mu banyarwanda bari batuye I Bujumbura bahunze kuva ibibazo byatangira muri iki gihugu kubera manda ya gatatu ya perezida Nkurunziza.

Umubano w’ibihugu byombi nawo kandi ukomeje kutaba mwiza, aho u Burundi bushinja u Rwanda gushyigikira abatavuga rumwe n’ubutegetsi. U Rwanda ariko rwo rwatangaje ko ibibazo by’u Burundi bireba u Burundi bitareba u Rwanda, nubwo perezida Kagame yanze kuripfana akamagana ubutegetsi bwica abaturage babwo, ibintu bitashimishije na gato abayobozi b’u Burundi.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSBwana Yakobo Bihozagara wahoze ari minisitiri mu Rwanda aherutse gutabwa muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize n’inzego z’iperereza z’u Burundi nk’uko amakuru yaturukaga mu nzego z’iperereza z’u Burundi ndetse na ambasade y’u Rwanda mu Burundi, kuri uyu wa kabiri yavugaga. “Inzego zacu zataye muri yombi kuwa Gatanu Umunyarwanda witwa Jacques...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE