Mu gihe abigaragambya bakomeje kurya karungu, ibintu bikomeje kuba bibi mu Burundi. Umuryango w’abibummbye(UN) wasabye ko ibiganiro bya politiki bihuza abatavuga rumwe na Nkurunziza n’ubutegegetsi bwe byahagarara. Visi perezidanti wa komisiyo y’igihugu y’amatora Spes-Caritas Ndironkeye yaraye ahunze igihugu mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2015 akaba yafashe indege imuzana I Kigali mu Rwanda.

PNG - 779.4 kb
Spes-Caritas Ndironkeye , uwari visi perezidanti wa komisiyo y’amatora mu Burundi

Radio mpuzamahanga y’abafaransa iravuga ko uyu mutegarugori wahisemo gukuramo ake karenge agahunga yasize ibaruwa y’ubwegure bwe bikaba bitaramenyekana ibiyikubiyemo.

Ikibazo cy’amatora mu gihugu cy’u Burundi gikomeje guhindura isura bitewe n’ibikorwa by’uruhererekane bigenda bisigura kuba aya matora adashoboka. Dore nk’ubu abaterankunga batandukanye barimo u bufaransa n’ububiligi bamaze kuvuga ko nta nkunga yabo yo gufasha mu bikrwa by’amatora bazaba bagitanze mu Burundi.

JPEG - 61.7 kb
Aha Perezida Nkurunziza yatangaga idosiye ye yo kuziyamamaza

ba kiliziya Gaturika muri iki gihugu nabo baheruka kuvuga ko babona amatora adashoboka mu gihe igihugu kiri mu mwiryane, kubera izo mpamvu batangaje ko bakuyemo akabo karenge.

Ibi bikaba byarakurikiranye n’icyemezo cy’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’ubulayi EU yafashe icyemezo cyo gucyura indorerezi z’amatora zari zimmaze ukwezi zikorera muri iki gihugu.

Kuri ubu noneho Visi perezidante wa komisiyo y’igihugu cy’u Burundi CENI nawe yaraye ahunze igihugu. RFI ivuga ko Spes-Caritas Ndironkeye yaraye afashe indege agahungira I Kigali mu Rwanda.

Inshuti ze za hafi zivuga ko hari ibaruwa yasize yandikiye akanama k’amatora yarayoboye, ikaba iza gushyikirizwa aka kanama kurui uyu wa gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2015. Abo bafatanyaga akazi bamufataga nk’umwe mu bantu bari bafatiye runini iyin komisiyo y’amatora bemeje aya makuru avuga ko yahungiye mu Rwanda I Kigali.

Umwe mu bakozi bakuru ba CENI yavuze ko nta butumwa bw’akazi yagiyemo ko ari uguhunga ibibazo bikomeye biri mu Burundi ngo ni uburyo bwo gukiza magara ye kuko ngo bishoboja kuba nta bwigenge aya matira azakorwamo.

Amatora y’abadepite ateganijwe kuzaba ku itariki eshanu z’ukwezi kwa 6 mu gihe ay’umukuru w’igihugu ateganijwe ku itariki 26 Kamena 2015. Abatavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD bavuga ko amatora adashobora kuzaba mu mucyo no mu bwisanzure. Umunyapolitiki ukomeye utaravugaga rumwe na Nkurunziza Zedi Feruz aheruka kwicwa; ibintu byateye umujinya mwinshi bagenzi be. Undi munyapolitiki ukomeye nawe utvuga rumwe n’ubutegetsi Agathon Rwasa nawe yakuyemo kandidatire ye.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSMu gihe abigaragambya bakomeje kurya karungu, ibintu bikomeje kuba bibi mu Burundi. Umuryango w’abibummbye(UN) wasabye ko ibiganiro bya politiki bihuza abatavuga rumwe na Nkurunziza n’ubutegegetsi bwe byahagarara. Visi perezidanti wa komisiyo y’igihugu y’amatora Spes-Caritas Ndironkeye yaraye ahunze igihugu mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Gicurasi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE