General Major Godefroid Niyombare wigeze kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza muri Gicurasi 2015 kuri uyu wa kane taliki 21/Mutarama yashyizweho na FOREBU (Force Republicaines Burundais), umutwe uharanira kurengera amasezerano y’amahoro ya Arusha n’Itegeko Nshinga ry’u Burundi ngo ayibere umuyobozi.

FOREBU yashyizeho umuyobozi wayo ku munsi umwe n’Intumwa za ONU zari zigeze mu Burundi guhatira Perezida Nkurunziza kwemera ko mu gihugu cye hakoherezwa Ingabo 5000 z’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (UA) zo kubungabunga amahoro.

Kuva muri Werurwe umwaka ushize ubwo Nkurunziza yatangazaga ko azongera kwiyamamariza kuyobora Uburundi, abatamushyigikiye bavuze ko manda yemerewe zari burangirane na 2015 ndetse bishora mu mihanda. kuva icyo gihe ntihasiba gupfa abantu mu Burundi kandi ubuhamya bw’abari mu Burundi bavuga ko hari umubare munini w’abicwa n’ingabo za Leta na Polisi.

Izi mvururu kandi zasize hari umubare munini w’abarundi wahungiye mu bihugu baturanye burimo n’u Rwanda. Leta y’Uburundi yo ivuga ko Ingabo za UA zidakenewe kandi niziza bazazifata nko gutera igihugu.

Niyombare ni muntu ki?

JPEG - 53.8 kb
Gen. Major Godefroid Niyombare (hagati) watorewe kuyobora FOREBU

Muri 2009, Gen. Major Godefroid Niyombare yabaye umuyobozi wa mbere w’inteko y’Abahutu mu gisirikare cy’u Burundi; umwanya yatorewe nyuma y’akazi ka gikomando yakoreraga mu umutwe wa CNDD-FDD (utaraba ishyaka ryemewe na leta).

Ku myaka 47, Niyombare yabaye umuyobozi w’igisirikari cy’u Burundi ndetse yanabaye Ambasaderi w’u Burundi muri Kenya.

Muri 2014, Gen. Major Niyombare yagizwe ukuriye urwego rw’ubutasi mu Burundi, nyuma aza gukurwaho na Perezida Nkurunziza muri 2015, ubwo yatangaza ko adashyikiye ko Nkurunziza yongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi.

Taliki 13/52015, Gen. Major Niyombare yashatse guhirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza ariko iza kuburizwamo n’igisirikari cya Leta.

Bane mubo bari bafatanyije uyu mugambi bakatiwe igifungo cya burundu abandi 9 bakatirwa imyaka 30 y’igifungo. Niyombare we akaba atarigeze akatirwa kuko ntawamenye igihugu yahungiyemo

 

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSGeneral Major Godefroid Niyombare wigeze kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza muri Gicurasi 2015 kuri uyu wa kane taliki 21/Mutarama yashyizweho na FOREBU (Force Republicaines Burundais), umutwe uharanira kurengera amasezerano y’amahoro ya Arusha n’Itegeko Nshinga ry’u Burundi ngo ayibere umuyobozi. FOREBU yashyizeho umuyobozi wayo ku munsi umwe n’Intumwa za ONU...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE