Burundi: Ikigo cya gisirikare cya Mukoni cyatewe n’abantu bitwaje intwaro
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko mu ijoro ryakeye abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Mukoni mu Ntara ya Muyinga nkuko byatangajwe n’abashunzwe umitekano muri iyo Ntara.
Abaharanira uburenganzira bw’ikirenwamuntu bakaba bafite impungnge ko hari n’abantu babigenderamo, kuko muri iki gitondo abashinzwe umutekano baramutse basaka mu mazu bashaka n’abadafite ibyangombwa
- Abakekwaho kugaba ibi bitero
Amakuru dukesha SOS Media aravuga ko urusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikana nka saa 2h15 z’urukerera rukamara hafi isaha nk’uko byatangajwe n’abaturage. Kugeza ubu ibyangiritse cyangwa abapfuye ntibaramenyekana.
Guverineri w’iyi ntara, Aline Manirabarusha, yemeje aya makuru, yongeraho ko habayeho kugerageza gutera ikigo cya gisirikare cya Mukoni.
Amakuru aturuka muri sosiyete sivile akaba avuga ko ingo zituriye iki kigo kuri ubu zagoswe n’abashinzwe umutekano, mu gihe imbunda 4 zafashwe ndetse n’abantu 3 bakekwaho uruhare muri iki gitero.
Hagati aho ariko akazi kakaba kakomeje ndetse n’abanyeshuri bakaba bakomeje amasomo yabo.
Bruce MUSHUMBA