Ibigo bibiri bya gisirikare, mu majyaruguru no mu majyepfo ya Bujumbura byagabweho ibitero mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu abari bateye basubizwa inyuma nyuma y’amasaha y’imirwano ikomeye nk’uko bitangazwa na AFP.

JPEG - 73 kb

Umwe mu ngabo z’u Burundi itifuje ko amazina ye ajya ahagaragara yavuze ko hari ahagana saa kumi za mugitondo ubwo abantu bitwaje intwaro ziremereye bateraga ikigo cya gisirikare cya Ngagara n’Ishuri rikuru rya gisirikare (ISCAM) mu majyaruguru no mu majyepfo ya Bujumbura.

Nyuma y’amasaha arenga abiri y’imirwano, abari bateye ISCAM basubijwe inyuma, naho ngo abateye ku kigo cya Ngagara bose bishwe nk’uko uyu musirikare akomeza avuga nubwo yemera ko ku ruhande rwa leta naho hari abo babuze.

Ku rundi ruhande ariko nk’uko bitangazwa n’umudipolomate w’umunyaburayi uri I Bujumbura, ngo imirwano yari ikomeje ahagana saa moya mu duce twa Bujumbura.

Ku rukuta rwe rwa twitter, Willy Nyamitwe, ushinzwe itumanaho muri perezidansi y’u Burundi, yavuze ko abitwaje intwaro bagerageje gutera ibigo bya gisirikare ariko bakananirwa. Abaturiye ibyo bigo, babwiye AFP ko habayeho imirwano ikaze yumvikanagamo ibiturika n’amasasu menshi igihe cy’amasaha atari make.

Nk’uko uwo musirikare mukuru yakomeje avuga, ngo ibiraro byose biri kugenzurwa n’igisirikare cyahashyize za burende, hakaba nta rujya n’uruza uva mu gace kamwe ujya mu kandi rwemewe. Za ambasade z’u Bufaransa, Amerika, u Bubiligi, u Buholandi ndetse na Loni, zahamagariye kuri uyu wa Gatanu abaturage n’abakozi bazo kutava mu ngo zabo.

JPEG - 73 kb
Col Gaspard Baratuza

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col Gaspard Baratuza, yavuze ko icyari kigamijwe cyari ukubohoza imbohe muri gereza nkuru ya Bujumbura naho ibyo bitero bikaba byari kwifashishwa mu kurangaza.

Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSIbigo bibiri bya gisirikare, mu majyaruguru no mu majyepfo ya Bujumbura byagabweho ibitero mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu abari bateye basubizwa inyuma nyuma y’amasaha y’imirwano ikomeye nk’uko bitangazwa na AFP. Umwe mu ngabo z’u Burundi itifuje ko amazina ye ajya ahagaragara yavuze ko hari ahagana saa kumi za...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE